Uyu mugabo ari ku rutonde rw’abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa barindwi bari banditse amabaruwa yo kwegura, ariko Ngabonziza yakomeje kugaragaza ubushake bucye bwo gushyira mu bikorwa umwanzuro yari yasinye, biba ngombwa ko afatira ibikoresho by’akazi birimo mudasobwa arabitahana.
Nyuma yo gufatirwa mu cyuho yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Ngabonziza yafashe umwanzuro wo kwemera gutanga ibikoresho yari yarafatiriye, anasobanura ko atanze kwemera ihererekanyabubasha nk’uko byavuzwe, kuko ibaruwa y’igihe ryagombwaga kuzabera yayakiriye icyo gihe cyararenze.
Ati “Ibaruwa nahawe yavugaga ko ngomba gukora ihererekanyabubasha tariki ya 10 [Nyakanga] ariko ibaruwa imenyesha ingeraho tariki ya 13 Nyakanga. Nasubije ko ibaruwa nyibonye igihe cyararangiye nsaba ubuyobozi bw’Umurenge gushaka undi munsi bakohereza umukozi tukabikora ntibansubiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kazendebe Heritier, yavuze ko ubuyobozi bwari bwarabuze uyu munyamabanga ngo akore ihererekanyabubasha anatange ibikoresho bya Leta.
Ati “Yasezeye ku giti cye, ntitwanze ko yakora ihererekanyabubasha kandi ibikoresho yari afite ni ibya Leta, ntabwo yagombaga kubijyana iwe. Ibaruwa y’Akarere yamutegekaga gukora ihererekanyabubasha ku itariki ya 10, icyo gihe nanjye naramuhamagaraga ntiyitabe telefoni. Yaje kwemera gutanga ibyo bikoresho ari uko afatiwe mu kabari akajyanwa kuri stade.”
Tariki ya 5 Nyakanga nibwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari turindwi beguye ku kazi kabo nyuma y’uko bigaragaye ko mu tugari twabo hagaragara ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko bucyeye bandika andi mabaruwa bivuguruza, ubuyobozi bw’Akarere bubasubiza bwemeza ubwegure bwabo.
Nyuma abandi bayobozi beguye bakoze ihererekanyaubasha ariko Ngabonzima we akaba yari ataraboneka ngo bikorwe, anasubize ibikoresho yatahanye birimo mudasobwa na ‘router’ ya internet.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!