00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umwana w’imyaka 14 yakomerekejwe na grenade yamuturikanye

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 4 June 2020 saa 08:12
Yasuwe :

Umwana ufite imyaka 14 wo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu yakomerekejwe na grenade yamuturikanye ubwo yari aragiye intama.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rusongati mu Kagari ka Rusesa mu Murenge wa Kanama kuri uyu wa 4 Kamena 2020, ahagana saa tanu na 40 z’amanywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré, yemeje aya makuru avuga ko umwana waturikanywe n’igisasu yari arangiye intama.

Ati “Umwana yari aragiye intama, birashoboka ko ibyo aribyo byose ari nk’intama yakandagiye igisasu, kiraturika ahita akomereka ku kaboko ariko ntabwo yakomeretse bikabije.’’

Umwana wakomerekejwe n’igisasu yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Ahantu grenade yaturikiye ni hamwe mu habereye intambara ikomeye y’abacengezi mu myaka ya 1996 kugeza mu 2000. Abaturage bahaturiye bavuga ko bishoboka ko ibyo bisasu biri mu byahasigaye.

Abayobozi basabye abaturage kwitondera icyuma cyose babonye batakizi no gutoza abakiri bato kubyitwararika mu kwirinda izo mpanuka za hato na hato bishobora guteza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages