00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umwana yaguye muri Sebeya yitaba Imana ku kiraro abaturage batabariza

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 May 2017 saa 01:18
Yasuwe :

Umwana w’imyaka 12 witwa Niringiyimana ukomoka mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, yanyereye ku kiraro agwa mu mugezi wa Sebeya, kuri uyu wa Gatandatu, umurambo barawubura.

Uwo mwana yakiguyeho avuye kurangura ibisheke.

Abaturage bo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere iki kiraro kirimo, batabaza inzego z’ibanze kubafasha kigakorwa kuko giteza umutekano muke.

Hakizimana Innocent ushinzwe umutekano wabonye uwo mwana arohama, yagize ati "Ejo saa saba umwana w’imyaka 12 yarambukaga kuri iki kiraro yikoreye ibisheke aranyerera yitura mu mugezi wa Sebeya uramutembana abaturage barakurikira ngo turebe ko twamubona turaheba.”

Akomeza avuga ko iki kiraro giteye ikibazo n’ubuyobozi bukaba bubizi nubwo hashize imyaka itatu kidakozwe.

Nahimana Claudine, umubyeyi w’imyaka 45 uvuga ko nawe aherutse kugwamo, we yagize ati “ Nari mvuye guhaha ngeze hagati ndanyerera nituraho amenyo arakuka, ubu nabaye mapengu. Ubuyobozi budufashe rwose batwubakire ikiraro, dore hari abana bato benshi batazagwamo ubu ntabwo dutuza kubera kwikanga ko umwana yagwamo.’’

Habarurema Jean Damascene na murumuna we Niyonsenga Vincent baguye muri uyu mugezi ariko kubw’amahirwe abaturage babasha kubavanamo batarapfa ariko basomye.

Yagize ati ’’Ejo bundi taliki ya kabiri Gicurasi 2017 nibwo nanyereye ku kiraro nitura mu mazi aranjyana n’igare ryanjye abaturage bankuramo ariko nari namaze gusoma, abayobozi badukorere ikiraro kuko nubwo narokotse ejo umwana yaguyemo yitaba Imana.’’

Aba baturage kandi bashinja ubuyobozi bw’akagari kujenjeka bakirengagiza ikibazo kandi bakizi kimaze imyaka ibiri abantu bagwamo kandi baratanze amafaranga yo kubaka ikiraro, bakaba batazi irengero ryayo.

Uwiragiye Jean Claude yagize ati ’’Iki kibazo giterwa n’abayobozi b’ibanze kuko na bo barahanyura bakabibona, bahazanye umuganda na twe twabyikorera wenda akarere kakaduha isima. Muri 2015 batwatse amafaranga 500 kuri buri rugo turayateranya kugeza n’ubu ntituzi irengero ryayo.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Tuyishime Jean Bosco, yahumurije aba baturage ko hari ikigiye gukorwa cyihutirwa.

Yagize ati "Ku buryo bw’agateganyo tugiye gushyiraho ibiti bikomeye naho ku buryo burambye nyuma y’ukwezi hazaba hashyizweho ibyuma bikomeye ku buryo iki kibazo kitazongera kuvugwa kuko navuganye n Visi Meya ushinzwe ubukungu twumvikanye ko dukoresha ibyuma kandi birahari ku Kagari.’’

Umugezi wa Sebeya wisuka mu kiyaga cya Kivu.

Ikiraro abaturage bijujutira ko giteje umutekano muke bitewe n'abakigwaho
Abaturage batangiye gushyiraho ibiti mu buryo bw'agateganyo ngo hatagira undi ugwamo
Habarurema Jean Damascene na murumuna we Niyonsenga Vincent baguye muri Sebeya imana ikinga akaboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages