Abafunzwe ni abahoze ari abayobozi ba Koperative y’ababazi b’inyama , KOADU ku byaha baregwamo guhimba impapuro mpimbano no kunyereza umutungo.
Nzabandora yari amaze amezi atanu yaraburiwe irengero nyuma y’uko urukiko rutegetse ko we na bagenzi be baburana bafunzwe.
Uyu rwiyemezamirimo wari warakatiwe gufungwa by’agateganyo yaje kuri uyu wa Kane mu rubanza rwaburanishwagamo Mbanjimbere Faustin wahoze ayobora Koadu na Rwango Jean Claude wari Umunyamabanga wayo.
Ubwo Nzabandora yageraga mu rukiko, baje kumubona bamenye ko yakatiwe gufungwa by’agateganyo arafatwa ajyanwa muri gereza ya Gisenyi.
Kuri uyu wa Kane mu rubanza rwamaze amasaha 10, hagaragayemo Nyirandabaruta Marthe umugore wa Mbanjimbere Faustin na musaza we Hagumimana Frank aho nabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo.
Mu byaha abaregwa bashinjwa harimo imodoka ya koperative yagurishijwe ibihumbi 6.800 by’amadolari nyuma ikishyurirwa miliyoni 3. 200 y’imisoro kandi yaragurishijwe. Inyandiko mpimbano yemeza umwenda wa miliyoni 432 koperative ibereyemo Kicoseka, imisanzu ingana na Miliyoni 49 bagiye bakira mu ntoki no ku makonti yabo ntagere muri koperative, Ikibanza cya koperative Mbanjimbere Faustin yagurishije muramu we mu buryo butazwi, Amafaranga ibihumbi 100 by’amadolari yohererejwe Nyirandabaruta Marthe umugore wa Mbanjimbere mu Bushinwa yo kugura imashini za koperative ariko ntihagaragazwe uko zaguzwe.
Mu kwiregura Mbanjimbere Faustin yavuze ku mirimo yongereye umwenda yakozwe kandi ko babyumvikanyeho komite yak operative, amafaranga agasohoka mu buryo buzwi.
Rwango Jean Claude wari Visi Perezida yavuze ko atabazwa amafaranga kuko ntaho yari ahuriye nayo.
Hagumimana Frank muramu wa Mbanjimbere ku kibanza yahawe cya koperative yavuze ko ari umwenda yari aberewemo na koperative akabongera andi agahita ahabwa ubutaka.
Yavuze ko yagurije koperative miliyoni 7, aza kubongera andi aba miliyoni 12 ikibanza arakegukana.
Nyirandabaruta Marthe umugore wa Mbanjimbere Faustin avuga ko kuzana umuryango mu rubanza ari ukubibasira.
Urubanza rwakomeje kuri uyu wa Gatanu haburana abandi baburana bari hanze.
Intandaro y’izi manza ni inama yabaye tariki 10 Kamena, 2015 aho ubuyobozi bw’iyi koperative bwatumije inama haboneka abanyamuryango 28.
Bivugwa ko icyo gihe ubuyobozi bwasinyiye abandi banyamuryango 32 kugira ngo hemezwe umwenda wa miliyoni Frw 435 ukomoka kuri 20% y’imirimo y’inyongera ya kontaro yo gukora imirimo ya nyuma mu kubaka ririya bagiro ihwanye na Frw 187.783.870.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) mu bugenzuzi kikaba cyaragaraje ibibazo byagiye bigaragara muri iyi koperative birimo kunyereza umutungo wayo.



















TANGA IGITEKEREZO