Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gora, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu mu masaha ya saa tanu z’ijoro, ubwo abari ku irondo bahagarikaga abakekwaho ubujura bari bashoreye intama ebyiri bakabarwanya ari bwo muri iyo mirwano umwe mu bari bashoreye izo ntama yapfuye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru avuga ko batangiye iperereza.
Ati “Aya makuru twayamenye ubu twatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze.”
Abari kumwe n’uwishwe bakomeje gushakishwa mu gihe umuturage wa watewe icyuma mu gatuza yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Nyakiriba kugira ngo yitabweho.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bamaze igihe bavuga ko babangamiwe n’itsinda ry’abajura rwiyita “Abuzukuru ba Satani” ngo bitwaza intwaro gakondo bagatega abantu bakabambura ibyabo.
Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, yatangaje ko yafashe babiri barimo uwitwa Muvandimwe Innocent na Bapfakubyara Evariste bakekwaho gukubita no gukomeretsa Nahimana James na Nyiraneza Mariette ku itariki ya 9 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!