Uru rubyiruko rwabigarutseho mu gihe u Rwanda ruri mu bukangurambaga bw’ubumwe n’ubwiyunge, buzamara ukwezi.
Uwitwa Nyiramwiza Marie Claire w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Nyamyumba, atanga ubuhamya ku byamubayeho, aho ababyeyi be bamwanze kubera gukundana n’umusore warokotse Jenoside.
Ati “Nisanze nkundana n’umusore wacitse ku icumu, kubera imyumvire y’ababyeyi banjye baranyanze. Naje gutwara inda bituma banyirukana ku buryo maze kubyara umwana namujyanye iwabo wa Se ariko dukomeza gukundana, nagera mu rugo bakanyirukana nisanga mbaho nk’inzererezi’’.
Akomeza avuga ko nk’urubyiruko biyemeje kurwanya amacakubiri kuko usanga ababyeyi aribo bakiyagenderamo.
Ati “Nk’’urubyiruko twiyemeje guhaguruka tugakora ibishoboka byose tukabiba amahoro. Tuzigishanya kandi twigishe n’ababyeyi bacu kuko akenshi hari ubwo umwana ibibi byinshi abyonka ku ibere no ku mashyiga”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Ajprodho-Jijukirwa, Busingye Anthony, avuga ko uyu muryango washyize imbaraga mu kwigisha urubyiruko kugira ngo ruzagire uruhare mu gihundura ababyeyi babo bagifite amacakubiri.
Ati “Kuri ubu twashyize imbaraga mu kwigisha urubyiruko tubasobanurira amateka mabi igihugu cyahuye nayo, uburyo jenoside yazanwa n’ibintu by’amacakubiri n’ivangura n’ibindi, tubereka uburyo baba umusemburo w’impinduka kandi nabo bakagira uruhare mu kubiba amahoro”.
Yasabye ababyeyi bamwe guhindura imyumvire kuko ari bo usanga bangiza abana.
Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe itorero n’ubukangurambaga, Mugisha François, avuga ko ikibazo cy’amacakubiri mu babyeyi bagifatiye ingamba zirimo itorero rihereye ku mudugudu.
Ati “Twifashishije itorero kuva ku mudugudu amahuriro n’ibiganiro bigezwa ku baturage, inyigisho ziratangwa mu buryo bwose bushoboka. Turafatanya kugira ngo umwana azamuke neza kandi n’ababyeyi barigishwa.”
Ubushakashatsi bwa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge buheruka bwagaragaje ko Akarere ka Rubavu kaza ku isonga kuba gafite abaturage bakibona mu ndorerwamo y’amoko, aho bari ku ijanisha rya 74.4%.



















TANGA IGITEKEREZO