00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Urubyiruko rwatojwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete binyuze mu buhanzi

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 6 December 2022 saa 04:41
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bugamije Amahoro, IRDP (Institute of Research and Dialogue for Peace) cyahurije hamwe urubyiruko hagamijwe kurutoza kwimakaza demokarasi n’uburenganzira bwa muntu binyuze mu buhanzi n’ibiganiro.

Ni ibikorwa iki kigo cyakoze mu mpera z’icyumweru gishije binyuze mu mushinga wacyo ugamije gufasha urubyiruko kumenya ibibazo byugarije abaturage no kubishakira umuti, guhabwa ubumenyi bwo kuyobora ibiganiro bifitabye isano na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu no kugaragaza ibibazo byugarije sosiyete binyuze mu buhanzi.

Abo mu Karere ka Rubavu nka kamwe mu turere turindwi uyu mushinga ukoreramo bemeza ko bungutse byinshi kandi biyemeje kuba umusemburo w’impinduka mu kwigisha uburenganzira bwa muntu na demokarasi aho babarizwa.

Mutuyimana Eric wandika filime akanaziyobora, yemeza ko agiye kujya akora uyu murimo yibanda ku bibazo byugarije abaturage birimo ruswa n’akarengane.

Ati" Kuri njye kwandika filime ni ubuzima bwa buri munsi, niba hari ikibazo cy’akarengane aho ntuye cyangwa ngomba gusobanurira abantu ibijyanye na demokarasi biranyoroheye cyane kuba nabinyuza mu nkuru nandika kuko abantu bakurikirana ibihangano byanjye bakabasha gusobanukirwa ubutumwa nanyujije muri iyo filime."

Mukamana Jeanne, umuhanzi wize mu ishuri ry’Umuziki rya Nyundo akaba yigisha umuziki, yemeza ko ibi biganiro byamwigishije uko ashobora gukoresha impano ye ageza ubutumwa ku bayobozi no kubakebura mu miyoborere yabo.

Akomeza agira ati "Usanga hari abayobozi basaba ruswa, ugasanga ibyo umuturage yemerewe batabimukorera, ibyo byose ntabwo byubahirije demokarasi n’uburenganzira bwa muntu."

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Ntezirembo Victor, yagize ati "Impamvu nyamukuru yo kwibanda ku rubyiruko ni uko ari bo Rwanda rw’ejo, amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo yagizwemo uruhare n’urubyiruko ku buryo bufatika. Ubu bumenyi turi kubaha bazabwifashisha kuko ejo ni bo bazaba bafite ijambo mu baturage."

Umushinga wo gufasha urubyiruko guteza imbere demokarasi n’uburenganzira bwa muntu binyuze mu buhanzi warangiye muri Mata 2022, ukazamara imyaka ibiri.

Ni umushingwa watewe inkunga n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye giteza imbere demokarasi (UNDEF). Ukorera mu turere twa Rubavu, Rwamagana, Bugesera, Kicukiro, Gicumbi, Huye na Gisagara, ukaba uzahugura urubyiruko 189 muri uyu turere twose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages