00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Urubyiruko rwo mu karere k’Ibiyaga Bigari mu biganiro ku kurandura amacakubiri

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 June 2017 saa 11:35
Yasuwe :

Urubyiruko rukomoka mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ruteraniye mu biganiro byo kubaka amahoro i Rubavu rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro kugira ngo ahazaza habyo hazabe hazira urwikekwe n’amakimbirane.

Ibi biganiro bihuza urubyiruko rwo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikaba byarateguwe n’Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle , ukorera mu Karere ka Rubavu.

Ikiba kigamijwe ni uko abitabiriye bungurana ibitekerezo ndetse bagasangira ubunararibonye ku byo buri gihugu cyakoze mu bijyanye no kubaka amahoro no gukemura amakimbirane bakajya kubigerageza iwabo.

Kuri iyi nshuro hitabiriye urubyiruko rugera kuri 30, ni ukuvuga 10 kuri buri gihugu, ruzamara icyumweru muri ibi biganiro.

Umukozi ushinzwe gahunda zo kubaka amahoro mu muryango Vision Jeunesse Nouvelle , Jean Claude Twahirwa yatangaje ko iri huriro rizakorwamo ibintu bitandukanye by’umwihariko ku bijyanye no kubaka amahoro no gukemura amakimbirane rukazigira ku byo u Rwanda rwagezeho.

Yagize ati “Mu gihe cy’icyumweru tuzakora ibikorwa bitandukanye birimo iby’urukundo kandi abitabiriye bazabasha kubona amakuru nyayo ku Rwanda kuko iyo uganiriye na bo usanga bari bazi ko ino aha byacitse, batazi uko tumaze kwiyubaka. Nibava hano bazasohokana ingamba nshya zo kubaka amahoro mu bihugu byabo.”

Ndikumwenayo Darlene ukomoka i Burundi yavuze ko bazungurana ubumenyi na bagenzi babo b’Abanyarwanda bakababwira uko bivanye mu macakubiri.

Yagize ati « Tuzahanahana amakuru ku bijyanye n’uko bakemura amakimbirane , Abanyarwanda batubwire uko babivuyemo. Abanye-Congo, Abarundi n’Abanyarwanda turi umuryango ni yo mpamvu tugomba kungurana ubumenyi dushyira hamwe kugira ngo tuzagere ku kintu kimwe kandi cyiza.”

Mu gihe mu bihugu bimwe na bimwe urubyiruko rwagiye ruhindurwa ibikoresho bya politiki, abitabiriye iri huriro bavuga ko bidakwiye kongera ukundi.

Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rwiteguye kwigira ku bunararibonye bwa buri gihugu mu bijynaye n'umuco wo kubaka amahoro
Hitabiriye abaturutse muri Congo Kinshasa, u Burundi n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages