Uyu musirikare ashinjwa ko ku wa 10 Kanama 2018, yarashe abaturage mu Kagari ka Byahi mu Umurenge wa Rubavu, mu kabari ka Mugwaneza Christine. Yatonganye n’abo bari kumwe, ajya mu kigo cyabo hafi y’umupaka wa RDC, akagarukana imbunda arabarasa.

Abarashwe ni Hakizimana Vincent wavanyemo gucika ukuguru, Benimana waguye mu bitaro bya Gisenyi na Nzabahimana Theoneste ukirwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Kuri uyu wa Mbere nibwo urubanza rwasubukuwe kuko ruheruka gusubikwa muri Kanama. Rubera rubera ahabereye icyaha ruyobowe n’urukiko rwa Gisirikare.

Pte Ngendahimana yasabye ko urubanza rwasubikwa kuko atarabona umwunganizi.

Yabwiye urukiko ati “Siniteguye kuburana kuko umuryango wanjye wemeye kunshakira umwunganizi ariko nta bushobozi, hakaba hari isambu bagiye kugurisha kandi ntirabona uyigura. Mumfashije mukigizayo nk’amezi abiri byamfasha.”

Hakizimana warashwe nuyu musirikare yavuze ko nawe atarabona umwunganizi biturutse ku bushobozi buke.

We yagize ati “Njyewe na mugenzi wanjye ukiri mu bitaro ntabwo turabasha kubona umwunganizi bitewe nuko nta bushobozi dufite kuko tukirimo kwivuza.”

Me Musabwa Frederic uburanira abana ba Benimana we witabye Imana, nawe yasabye ko urubanza rwasubikwa kubera ko Leta y’u Rwanda yahamagajwe ikaba itabonetse.

Yavuze ko itegeko ribaha uburenganzira bwo gusaba leta indishyi kuko umusirikare wabarashe ari umukozi wa leta, avuga ko nubwo bazi ko izahakana ko atari yo yamutumye, itazahakana ko ari umusirikare wayo.

Yakomeje agira ati “Nta musirikare ugira imbunda, nta musirikare ugira impuzankano byose ni ibya leta kandi yarasanye ari mu kazi, ibindi ni iby’abacamanza.”

Nyuma yo kwiherera, inteko y’abacamanza yari iyobowe na Major Gerard Muhigirwa yemeje ko uru rubanza rwongera rugasubikwa, rukazakomeza ku wa 7 Ugushyingo 2018.

Abaturage benshi bari bitabiriye uru rubanza
Abaturage benshi bari bitabiriye uru rubanza
Hakizimana Vincent yakuyemo ubumuga bwo gucika ukuguru
Hakizimana Vincent yakuyemo ubumuga bwo gucika ukuguru