Rubavu: Ushinzwe imibereho myiza mu murenge akurikiranyweho kunyereza amabati 103

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amabati 103 yari agenewe abatishoboye.

Umuvugizi wa RIB, Bahorera Dominique, yemeje aya makuru, ashimangira ko uwo muyobozi yafashwe ku wa Gatandatu.

Yagize ati “Nibyo koko yafashwe ku munsi w’ejo hashize taliki 11 Nyakanga 2020. Nyuma yo gufatwa yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha; araregwa kunyereza amabati 103 yari agenewe kubakira abatishoboye yabuze aho yari abitse kandi niwe ugomba kubibazwa.’’

Yakomeje yibutsa abakozi gufata neza umutungo wa leta kuko RIB itazihanganira umuntu uwo ariwe wese unyereza ibigenewe rubanda.

Ukekwa ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 10 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .