Abayobozi bashinzwe ubuzima mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Ngororero, Karongi na Rutsiro mu Burengerazuba, Nyamagabe, Nyaruguru na Huye mu Majyepfo, Burera na Gakenke mu Majyaruguru na Kayonza mu Burasirazuba, ni bo bahuye na Minisiteri y’Ubutetsi bw’Igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017.
Uyu mwiherero watangijwe kuri uyu wa Kabiri bikaba biteganyijwe ko uzasozwa nyuma y’iminsi ine abawitabiriye bafashe ingamba zihamye zizarangiza imirire mibi itera abana kugwingira.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre, avuga ko kuba akarere kabo kaza ku isonga mu kugira abana bafite imirire mibi biterwa n’imyumvire ikiri hasi mu baturage kuko umusaruro uhari mwinshi ariko uburyo bwo gutegura indyo yuzuye bukaba butaratera imbere.
Yagize ati « Iwacu dufite umusaruro mwinshi ariko gutegura ifunguro ntibiratera imbere ; nibyo byatumye tugira abafite imirire mibi bagera kuri 59%. Mu mirenge ituriye ibirunga ya Mukamira, Jenda, Bigogwe, Kabatwa wasangaga birira ibirayi gusa. Twarabigishije ku buryo batangiye no kurya imboga ubu tukaba tugeze hagati ya 40% na 50%.’’
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Odette Uwamariya yasabye abayobozi bitabiriye uyu mwiherero kuzawusoza bafashe ingamba zifatika kandi zizana impinduka mu baturage.
Uwamariya yagize ati « Tugomba gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire mu baturage ndetse tugakoresha iby’iwacu mu kurwanya imirire mibi, abana bagahabwa indyo yuzuye. »
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikibazo cyo kugwingira mu bana kiri ku gipimo cya 38% ku rwego rw’igihugu ariko hari uturere turi hejuru ya 40%.



















TANGA IGITEKEREZO