Kuri uyu wa 2 Mata 2015, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwatangaje umwanzuro w’urubanza ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha buregamo Sheikh Bahame Hassan na Judith Kayitesi, rwemeza ko bafungwa by’agateganyo kugirango badatoroka ubutabera cyangwa bakabangamira iperereza.
Bombi uko aru babiri bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa, ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000Frws) yatswe Adrienne Mukamitali kugira ngo abashe guhabwa ikibanza cyo kubakamo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Mu iburanisha riheruka, Sheikh Bahame yahakanye ibyaha byose aregwa mu gihe Kayitesi, we yemeraga icyaha cya ruswa bakurikiranyweho n’ Ubushinjacyaha.
Abakurikiye isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa, babwiye IGIHE ko mu baregwa nta n’umwe wahise atangaza ko ajuriye gusa bakaba bafite iminsi 15 yo kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko.
Twitter: @KAYITAREJean



















TANGA IGITEKEREZO