Mu itangazo Minaloc yashyize hanze kuri uyu wa 16 Kamena 2021, yavuze ko impamvu yo gufata iki cyemezo ari ukugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iki cyorezo cya COVID-19. Iyi Guma mu Karere izatangira kubahirizwa ku wa 17 Kamena 2021.
Uretse iki cyemezo cya Guma mu Karere, Minaloc yatangaje ko isaha yo gutaha ku batuye Akarere ka Rubavu yashyizwe saa Moya bitandukanye n’iyari isanzwe ya saa Tatu.
Rutsiro, Burera, Nyagatare na Gicumbi nabyo birarebwa n’iki cyemezo
Uretse Akarere ka Rubavu, iyi gahunda yo gutaha saa Moya izubahirizwa no mu turere twa Rutsiro, Burera mu Mirenge ya Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe.
Mu Karere ka Nyagatare iki cyemezo kirareba imirenge ya Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe, mu gihe mu Karere ka Gicumbi kireba imirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga.
Muri utu turere twose iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa 17 Kamena 2020.
Utu turere twafatiwe ibi byemezo ni tumwe mu twugarijwe cyane n’ubwandu bwa COVID-19 nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, nko mu Karere ka Rubavu kuva ukwezi kwa Kamena kwatangira hamaze kwandura abantu 305, Rutsiro handuye 35, Burera handura 62, Nyagatare handura 10 mu gihe muri Gicumbi handuye 36.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagiranye na RBA mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko ubwandu bwo hejuru muri Rubavu bwatewe n’urujya n’uruza rw’abantu rwaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, mu gihe mu turere duhana imbibi na Uganda bwatewe n’umubare uri hejuru w’abandura iki cyorezo uri muri iki gihugu, bityo bigatuma n’abahakorera ingendo bandura.
Kubera ubwandu bwa COVID-19 bwatangiye kongera kuzamuka mu Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 yashyizeho ingamba zigamije gukomeza kwirinda zirimo no kugabanya amasaha y’ingendo akurwa saa Yine ashyirwa saa Tatu.
Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, abamaze kwandura iki cyorezo basaga ibihumbi 28, abakize 26 383, abakingiwe ni 389 719, abapfuye ni 372, mu gihe abakirwaye ari 2 157.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!