Uyu mugabo yafashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano. Yafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi, yavuze ko abashinzwe umutekano bari ku irondo babonye umuntu uhagaze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajugunya mu rugo rwo mu Rwanda ibipfunyika by’amasashe bine birimo urumogi.

Yagize ati “Hariya hantu yafatiwe, ingo zaho zegereye cyane Congo. Umuntu yajugunye urumogi mu gipangu cyo mu Rwanda abashinzwe umutekano bamureba. Bagiye muri icyo gipangu basanga kirinzwe n’undi, bamubajije iby’urwo rumogi abasaba kubaha amadolari 35 ngo bamureke.”

Uwo mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo gucuruza ibiyobyabwenge no gutanga ruswa. Ibipfunyika byafashwe kimwe cyapimaga ibiro bibiri.

CIP Karekezi yakanguriye abaturage kwitandukanya n’abakora ibyaha ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Ati “Buriya [uwafashwe] niba atari aziranye n’abajugunye urumogi mu gipangu yari arinze yari kwihutira gutanga amakuru, ariko abashinzwe umutekano bakurikiranye ahajugunywe urumogi bamusangamo agerekaho no gushaka kubaha ruswa ngo bamureke.”

Uwatawe muri yombi yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akorweho iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.