Umuyobozi w’itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu ntiyemeranya n’abavuga ko mu kwitabira itorero n’urugerero hazamo itoneshwa cyane cyane bafatiye ku banyeshuli biga hanze n’abiga imbere mu gihugu.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star kuri uyu wa Gatanu cyasobanurirwagamo uburyo abanyeshuri biga muri kaminuza bagiye gutangira gukora urugerero rwari rusanzwe rukorwa n’abarangije amashuri yisumbuye bakarukorera mu mirenge iwabo ariko ubu iyi gahunda ikaba igiye kuzajya ikorerwa muri kaminuza aho bazajya barwitabira bari no mu masomo.
Rucagu yagize ati “Babonye itorero ry’abana biga hanze babyita urugerero. Bari baje gutozwa biga mu mahanga, gahunda y’itorero igomba kugera ku Banyarwanda bose. N’ubwo baba mu mahanga baratumiwe baza gutorezwa mu Rwanda.”
Rucagu asobanura ko nta busumbane burangwa mu ntore n’abari ku rugerero akanongeraho ko abanyeshuri biga mu mahanga basoje itorero ubu nabo bazakorera urugerero mu mahanga.
Yanavuze ko hari abavuga ko abiga mu mahanga bo baba bahabwa amafunguro meza bari mu itorero, yemeza ko icyo we yakwita amafunguro bose basangira amwe.
Ati “Icyo ntekereza kindi bari bafashweho neza ni ikiganiro bagiranye n’Intore y’Ikirenga. Kiriya kiganiro cyari kiryoshye abantu bose baragikunze. Ariko se nibwo bwa mbere Intore y’Ikirenga iganiriza intore zigiye ku rugerero?”
“Ngira ngo muri Petit Stade mujya mubibona ntabwo ari rimwe, iyo hari igikorwa cy’intore zo ku rugerero cyangwe ikindi gikorwa, Intore y’Ikirenga iragenda ikicarana nabo ikaganira nabo ikabaha impanuro, ngira ngo amafunguro ya mbere n’impanuro ni ikiganiro bagirana n’Umukuru w’Igihugu kuko ari cyo kizabubaka kizanabasigaramo.”
Rucagu asobanura ko nta busumbane burimo, gusa ngo ikibazo ni uko iyo abantu badafashe umwanya ngo barebe inyungu iri muri gahunda runaka, bituma batayibona ahubwo amaso yabo abereka ibiri hafi gusa.
Bimwe mu bizaranga urugerero rwa za kaminuza harimo kuzamura imyumvire y’Abanyarwanda no gufasha kugera ku mihigo y’uturere n’imirenge amakaminuza aherereyemo.



















TANGA IGITEKEREZO