Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kuba yarahisemo kwambara imyenda iriho amafoto ya Perezida Kagame bihuye cyane n’icyerekezo amubonamo kurusha abandi bose bakoranye.
Rucagu Boniface uyobora Itorero ry’Igihugu, usibye kuba ari umuyobozi muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yayoboye no mu zayibanjirije, yaba iya Kayibanda Gregoire na Habyarimana Juvenal.
Ku byerekeye imyambarire, Rucagu avuga ko atigeze yambara umwenda uriho ifoto ya Kayibanda ahubwo ko yambaye iriho iya Habyarimana mu gihe yabaga yitabiriye inama z’ishyaka MRND kuko byari itegeko kuzitabira wambaye uwo mwenda.
Yagize ati “Nawambaraga twagiye mu nama za MRND nataha umwambaro nkawubika sinigeze nywujyana mu kazi.”
Yakomeje agira ati “ Bitandukanye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko we igihe cyose ndawambara, atandukanye n’abandi bose nabonye, ni yo mpamvu nywambara igihe cyose nshatse […] namubonyemo itandukaniro hagati ye n’abandi ba Perezida babayeho mu Rwanda.”

Avuga ko impamvu yambaraga umwenda wa Habyarimana yataha akawubika ari uko atamubonagamo itandukaniro ndetse hari byinshi ubutegetsi bwe bwakoraga ntanyurwe.
Ati “Namubonagamo umuperezida nakwambara umwenda ariho mu gihe badusabye guserukana n’ibijyanye n’ishyaka. Umuntu yagombaga kwambara uwo mwenda habaye inama z’ishyaka kandi nazo ntizabaga kenshi.”
Ntiyifuza kuzakorana n’undi utari Perezida Kagame
Avuga ko iyi Leta ariyo yanyuma azakorana nayo nk’umuyobozi kuko atifuza kuzongera gukorana n’umuyobozi utari Perezida Kagame.
Yagize ati “Nta bandi bazaza tuzakorana njye nzakorana n’iyi Leta ncyure igihe, ntayindi Leta nteze kuzakorana nayo kereka kuyibera umuturage.”
Yifuza ko n’abandi bayobozi bakwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame
Rucagu avuga ko yifuza ko n’abandi bayobozi batera ikirenge mucye bakambara aya mashati ariho ifoto ya Perezida Kagame.
Ati “Ndabyifuza cyane kandi iyo bambonye barambaza ngo uyu mwenda wawudodesheje hehe. Nkabarangira ariko ndacyategereje […] Ahari bamwe bagira ngo nifuje kuba arinjye wambara uyu mwenda njye nyine.”


Ibitekerezo 0