00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rugamba Cyprien wari Perefe wa Kibuye yasimbujwe igitaraganya azira kwanga kwica Abatutsi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 June 2026 saa 05:40
Yasuwe :

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yagaragaje ko kuva ku ngoma ya Kayibanda Grégoire, umuyobozi wangaga kwica Abatutsi yahitaga yirukanwa, atanga urugero ku Muhanzi Rugamba Cyprien wabaye Perefe wa Kibuye umwaka umwe.

Ubwo yagezaga ikiganiro cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, ku wa 27 Kamena 2027, Ngarambe yavuze ko ku Ngoma ya Kayibanda, Abatutsi bo muri perefegitura zitandukanye bishwe.

Ati “Hirya aha i Kaduha (Gikongoro) mu 1963 hishwe Abatutsi 9000, ibihumbi 50 birahunga, icyo gihe i Byumba hicwa 5000”.

Mu 1968 Kayibanda Grégoire yagize Rugamba Cyprien, Perefe wa Perefegitura ya Kibuye ntiyamaraho kabiri kuko yanze kwica Abatutsi.

Ati “Buriya Rugamba Cyprien yabaye Perefe wa Kibuye igihe gito gishoboka, [Kayibanda] amusabye gushyira mu bikorwa ingengabitekerezo (ya Jenoside) ngo yice Abatutsi biramunanira. (Rugamba) avugira imbwirwaruhame i Rubengera, avuga ngo ‘ndi Rugamba rw’amahoro sindi Rugamba rw’imihoro”.

Ngarambe yavuze ko ibyo byatumye Kayibanda ahita amwirukana amusimbuza Esdras Mpamo wahise akora ibyo Rugamba Cyprien yari yanze. Mpamo yiciye muri Gereza ya Kibuye Abatutsi 40, barimo na Rwanyabuhigira wari sekuru wa Ngarambe Vedaste.

Rugamba yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi n’umuririmbyi. Yamenyekanye cyane mu Itorero rye “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo yahimbaga. Yahimbye indirimbo nyinshi zirimo 400 zihimbaza Imana.

Rugamba yavutse mu 1935, avukira mu gace k’icyaro i Karama mu cyahoze ari Komini ya Karama mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ahitwa ku Muyange ubu ni muri birometero nka 12 uvuye mu Mujyi wa Nyamagabe.

Umuhanzi Rugamba Cyprien ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko we n’umugore we Daphrose bishwe tariki 7 Mata 1994.

Rugamba Cyprien wari Perefe wa Kibuye yasimbujwe igitaraganya azira kwanga kwica Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages