00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Ab’i Muyunzwe babangamiwe n’umuhanda wangijwe n’imvura

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 30 January 2024 saa 04:17
Yasuwe :

Abatuye muri santere ya Muyunzwe, mu Murenge wa Kinihira, barasaba ko bakorerwa umuhanda uva muri Gafunzo ukagera muri aka gasanteri wangiritse, ukaba utoroshya ubuhahirane ku baturage bava cyangwa bajya i Muyunzwe.

Abavuga ibi babishingira ku buryo bagorwa no kugera mu Byimana kuri kaburimbo kubera uyu muhanda, aho ngo bisaba ko bakoresha nibura 8000Frw kugenda no kugaruka kuri moto, naho urugendo n’amaguru rukabasaba amasaha ane kugira ngo babashe kugera mu Byimana.

Abakoresha uyu muhanda barimo Yankurije Speciose utuye mu Murenge wa Kinihira ho mu Kagari ka Muyunzwe, avuga ko bigora cyane abajya i Muhanga cyangwa mu Byimana kubera umuhanda wangiritse udashobora kunyuramo imodoka iyo ariyo yose.

Ati “Tugorwa n’urugendo rujya mu gasanteri ka Gafunzo ugakomeza werekeza mu Byimana kuko uyu muhanda ntabwo utworohereza mu bihe by’imvura’’

Ni ingorane asangiye na Uwimana Jean Pierre uvuga ko hari ikigo nderabuzima n’ishuri ryisumbuye rya APECAS Muyunzwe, bigorana kugeraho ku buryo n’ingobyi y’abarwayi biyisaba kuzenguruka kugira ngo ijyane umurwayi bananiwe kuvura.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko imiterere y’uyu muhanda wegereye igishanga, itiza umurindi iyangirika ryawo mu bihe nk’ibi by’imvura usanga wuzuyemo amazi.

Yakomeje avuga ko hagenda hakorwa imiganda ngo imigenderanire n’ubuhahirane bidahagara, ariko bikaba bikorwa mu buryo bwo kwifasha.

Ati “ubu twatangiye kuwukora twifashishije imiganda, aho tugenda dushyiramo amabuye, urusekabuye(laterite), tukanakoresha imifuka, ariko tunabagira inama yo gukoresha undi muhanda unyura muri santere ya Muremure, kugira ngo batabura uko bagenda’’.

Visi Meya Rusiribana, yahaye ihumure abaturage ku ikorwa rirambye ry’uyu muhanda, aho avuga ko mu minsi iri imbere hari umushinga witwa CDAT ugiye gutunganya igishanga gikikije uyu muhanda, bityo ngo n’uyu muhanda ukazaboneraho.

Ati “Mu buryo burambye, dufite umushinga witwa CDAT ukora muri RAB ugaterwa inkunda na Banki y’Isi, uzadufasha gutunganya kiriya gishanga, kandi iyo bari gutunganya igishanga bijyanirana n’ibikorwaremezo byose biba bihari, byaba ibijyanye n’imihanda ndetse n’ibindi. Inyigo yaratangiye, dutegereje ikizavamo ariko icyizere kirahari.”

Uyu muhanda aba baturage basaba ko bakorerwa ushamikiye ku wundi muhanda uva i Kirengeli ugana mu Birambo ho mu Karere ka Karongi, ndetse n’i Kaduha muri Nyamagabe.

Gusa uyu muhanda nawo bavuga ko ugenda wangirika ukaba wahagarika imigenderanire.

Ni mu gihe abaturage bahora bifuza ko wajyamo kaburimbo maze abatuye mu duce twa Gitwe-Kaduha nabo bagashyira bagasekerwa n’amajyambere bahora banyotewe.

Kuba uyu muhanda wegereye igishanga nabyo biri mu bituma wangiirka mu bihe by'imvura
Mu gihe uyu muhanda utarakorwa birambye, Akarere kifashisha imiganda bakawukora ngo ubuhahirane busubukurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages