Iryo shuri riherereye mu Kagari ka Gafunzo ryari risanzwe ririndwa n’abazamu babiri, ariko amabandi yahateye yica umwe, nk’uko inzego z’ibanze zabitangaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Emmanuel Ntivuguruzwa, yatangarije IGIHE ko ayo makuru bayamenye ahagana saa munani z’ijoro, baratabara, kuri ubu hakaba hagishakishwa abo bagizi ba nabi.
Yagize ati “Hari harinzwe n’abazamu babiri, umwe bamwishe undi baramukomeretsa, ubu ari kuvurirwa ku bitaro bya Gitwe naho umurambo w’uwishwe ku bitaro bya Gitwe. Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi ariko dufatanyije n’inzego z’umutekano turi gukurukirana ku gira ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kwica umuzamu no gukomeretsa undi, ayo mabandi yishe urugi rw’ahakorera ubuyobozi bw’ishuri yiba amafaranga agera ku bihumbi 280 n’ibindi bikoresho bitandukanye bitaramenyekana neza.
Amakuru atangwa avuga ko ayo mafaranga yibwe ari ayari aherutse gutangwa n’abanyeshuri kugira ngo bazabashe gukora ikizamini cya Leta, akaba atari yakajyanwe kuri banki.
Kuri ubu ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye gukorana inama n’abaturage batuye hafi y’iryo shuri mu rwego rwo kubahumuriza no gukomeza kubashishikariza kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Iryo shuri ryatewe nta banyeshuri baharara, bose biga bataha iwabo ni iryo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.



















TANGA IGITEKEREZO