00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abakozi ba MMI bagabiye abapfakazi ba Jenoside inka enye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 April 2017 saa 09:51
Yasuwe :

Abakozi b’Ikigo cy’Ubwishingizi ku ndwara cy’inzego z’umutekano (MMI) basuye abakecuru b’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu Ishyirahamwe Humura Mubyeyi riherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Tariki 27 Mata 2017 nibwo aba bakozi ba MMI bayobowe n’Umuyobozi mukuru, Col Jean Paul Bitega, basuye aba bapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi ahanini bagamije kubakomeza no kubahumuriza muri ibi bihe byo kwibuka.

Mu kubashyigikira, MMI yabagabiye inka enye ziyongera ku zo yari yaro yarabagabiye ubwo na none yabasuraga mu myaka ine ishize.

Aba bakecuru bashimye Ingabo z’u Rwanda kandi bavuga ko kubasura no kubegera bibaremamo imbaraga zo gukora no kugira icyizere cy’ubuzima.

Umwe muri aba bakecuru, Nyirasamaza Georgette yashimiye MMI ku bw’iki gikorwa agira ati “ni ikimenyetso cy’urukundo abasirikare bacu ndetse n’abayobozi b’igihugu cyacu batugaragariza ko batwitaho. Kudukorera iki gikorwa ntibidutunguye kuko n’ubundi aba basirikare ni abana bacu baturokoye, basanzwe banadufasha mu bindi bikorwa bitandukanye”.

Yavuze ko inka bagabiwe zizakomeza kubafasha kubona amata ndetse n’ifumbire bikabafasha kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya MMI, Col Jean Paul Bitega yashimye aba bapfakazi ababwira ko Ingabo z’u Rwanda zibahumurije kandi zibazirikana.

Yabasabye gukomeza kwiteza imbere kugira ngo barwanye ubukene “Ubukene ni we mwanzi wa mbere ubangamiye ubuzima bwacu, nk’Ingabo z’u Rwanda turangajwe imbere n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu dufite inshingano yo gukomeza kubashyigikira kugira ngo murusheho kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza”. Yabijeje ko Ikigo cya MMI kizakomeza kubaba hafi.

Inka abakozi ba MMI bagabiye abapfakazi ba Jenoside bo mu Ruhango
Aba bapfakazi bishimiye ubufasha bahabwa n'Ingabo z'u Rwanda
Aba bapfakazi bishimiye ubufasha bahabwa n'Ingabo z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages