Abo bana bombi ni abakobwa barimo Nezerwa Tabita Furaha w’imyaka ine na Nambazimana Josiane w’imyaka itatu, bo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye.
Bombi bafitanye isano kuko ba nyina bavukana, bakaba babaga kwa nyirakuru wabohereje kwiga mu irerero, aho babanza kwambuka igishanga cya Rwicanyoni kugira ngo bagereyo.
Amakuru avuga ko ubwo imvura yajyaga kugwa ahagana saa tanu kuri uyu wa Kane, mwalimu yabarekuye ngo batahe, nyuma baza kugaragara mu mugezi w’Ururumanza bapfuye.
Umwe mu babyeyi b’abo bana witwa Jean Damasecene Akumunezera, yavuze ko babonye abana badatashye, bajya kubashaka maze babasanga mu mugezi bapfuye.
Ati "Tumaze kubona ko ntabaje, mabukwe afata umwanzuro wo kujya gushaka mu gishanga aho banyura. Umurambo umwe twawubonye hano hepfo undi tuwusanga nko mu kilometero kimwe."
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko basanze abo bana batwawe n’amazi y’imvura, yabaye menshi akarenga inzira y’abanyamaguru.
Ati "Turihanganisha imiryango yagize ibyago. Turasaba abaturage muri rusange kwitwararika mu gihe imvura yaguye ari nyinshi, kuko imigezi n’imivu y’imvura bijya byuzura, amazi akaba menshi bitunguranye agatera impanuka nk’izi."
Yasabye kandi abantu bakuru kwita ku bana cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri niba nta kindi cyihishe inyuma y’uru rupfu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!