00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abana barasaba gusangira inyigisho z’amahoro n’ababyeyi babo

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 August 2013 saa 06:11
Yasuwe :

Abana barererwa mu ishuri Amizero barasaba ko ibiganiro bahabwa bigamije kubaka amahoro, byagera no ku babyeyi babo, kuko kubyiga bonyine ntacyo byaba bimaze.
Ibi aba banyeshuri babisabye nyuma y’aho bamaze iminsi bagezwaho ibiganiro byubaka amahoro, bahabwa n’ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ibi biganiro bitangwa mu rwego rwo kubaka igihugu cyane cyane bihereye mu rubyiruko n’abana. Mu kwigisha kubaka amahoro arambye ibi byiciro, hakoreshwa uburyo bwo (…)

Abana barererwa mu ishuri Amizero barasaba ko ibiganiro bahabwa bigamije kubaka amahoro, byagera no ku babyeyi babo, kuko kubyiga bonyine ntacyo byaba bimaze.

Ibi aba banyeshuri babisabye nyuma y’aho bamaze iminsi bagezwaho ibiganiro byubaka amahoro, bahabwa n’ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ibi biganiro bitangwa mu rwego rwo kubaka igihugu cyane cyane bihereye mu rubyiruko n’abana. Mu kwigisha kubaka amahoro arambye ibi byiciro, hakoreshwa uburyo bwo kugaragaza intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse na nyuma yayo, hagafatwa ingamba zo kuyikumira ntizongere ukundi mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.

Umuhoza Sandrine, umunyeshuri wiga kuri iri shuri mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, ari mu bagiye bitabira ibi biganiro, avuga ko ari byiza cyane, gusa ariko agasaba ko batari bakwiye kujya babyitabira bonyine, ahubwo ko hajya hatumizwa n’ababyeyi babo, bagahabwa inyigisho bari kumwe.

Ishimwe Placide na we witabiriye ibiganiro, ashimangira ko bagiye babikurikirana bari kumwe n’ababyeyi babo, byajya bibafasha kubyumva kimwe, kuko hari igihe umwana ashobora guhabwa aya masomo ugasanga umubyeyi we batabyumva kimwe.

Habarurema Venuste Umuyobozi wa Centre Scolaire Amizero, avuga ko nk’ubuyobozi bumva neza ibyifuzo by’aba bana, kuko bishoboka ko umwana ashobora kunyurwa n’ibyo aba yumviye mu biganiro, ariko yagera mu babyeyi bakongera bakamuyobya. Ati “Igihe baba bicaye ku ishyiga, bakamucengezamo ibindi bitagamije kubaka amahoro arimo guharanirwa.”

Habarurema Venuste akomeza avuga ko n’ubwo batumiraga abana n’abarezi babo ubu noneho bagiye kuzajya batumira n’ababyeyi babo.

Ruhumuriza Jean Nepo umwe mu batanga ibiganiro byubaka amahoro byateguwe n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, avuga ko ibi biganiro bigamije kugira ngo abantu basobanukirwe neza ibya Jenoside, bityo hafatwe ingamba zikwiye zo kuyirwanya n’ingengabitekerezo yayo.

Urubyiruko rufatwa nk’inkingi ya mwamba y’u Rwanda rw’ejo hazaza, akaba ari yo mpamvu hakomeje gahunda yo kwigisha amateka y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages