Abantu batanu bariwe n’imbwa mu Karere ka Ruhango, ubuyobozi bukavuga ko bariwe n’iz’ahandi kuko izo muri ako Karere zinanutse ku buryo zitashobora kurya umuntu, izabariye ngo zikaba zari zibyibushye.
Mu masaha y’ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2015, imbwa zariye abaturage 5 bo mu tugari twa Bweramvura na Gitinda mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bahita bajyanwa mu bitaro bya Gitwe.
Nk’uko byemejwe na Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, imbwa eshatu (3) ni zo zariye abantu batanu, barimo abagabo n’abagore kandi umukuru muri bo afite imyaka mirongo itandatu (60).
Mu gushaka kumenya uko ubuzima bwa bo buhagaze, twagerageje kuvugana n’ibitaro bya Gitwe byakiriye aba barwayi ntibyadukundira, ariko amakuru duhabwa na bamwe mu baturanyi b’imiryango yariwe n’imbwa, avuga ko boherejwe ku bitaro bya Kabgayi, ariko Umuyobozi w’Akarere we akavuga ko amakuru aheruka ari ay’uko bakiri mu bitaro bya Gitwe.
Abaturage bahamirije IGIHE.com ko imbwa zariye abantu umunani (8), kandi ko zisanzwe zicaracara mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Kinihira, nyamara ubuyobozi bw’Akarere bwo bukavuga ko, n’ubwo ikibazo cy’imbwa kimaze iminsi kivugwa, ngo izirya abantu atari izo mu Ruhango, ngo kuko izaho zinanutse, bityo zikaba zitabishobora.
Ubuyobozi bukomeza buvuga ko zirya abantu zituruka mu tundi Turere, ngo kuko usanga zifite umubiri utoshye, kandi ngo bigakekwa ko ziba zarajugunywe n’abantu bari bazoroye, zikibera mu misozi.
Mbabazi avuga ko ku bufatanye na Polisi ikorera muri ako Karere, bajyaga batumiza umuti wica imbwa mu kigo gishinzwe ubuhinzi RAB, bakazitega zigapfa.
Kugira ngo harindwe ko imbwa zikomeza kurya abantu, umuyobozi w’ akarere ka Ruhango arakangurira abaturage kugenda hakiri kare, kandi bakitwaza inkoni kugira ngo uwo imbwa ijya kurya, abashe kwirwanaho.



















TANGA IGITEKEREZO