Muri Mutarama 2017, mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Kabagali hatashywe ishuri ry’incuke ryubatswe ku nkunga y’Umuryango w’abagiraneza ‘Le Chemin de la Lumière/ Inzira y’Urumuri’ watangijwe n’Abanyarwanda babiri baba muri Canada hamwe n’inshuti yabo ikomoka muri icyo gihugu.
Abo Banyarwanda ni Ntaganda Marie na Mukamanzi Adelphine, bagize igitekerezo cyo kubaka iryo shuri ubwo basuraga u Rwanda mu Ukuboza 2011 bari kumwe na mugenzi wabo Noreen Barbe.
Icyo gihe bageze mu Karere ka Ruhango, aho umubyeyi wa Marie Ntaganda witwa Abel Rwamurinda akomoka, bamwe mu bahatuye babagaragariza ikibazo cy’uko badafite ishuri hafi yabo.
Nyuma yaho bahise batangira igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kubaka ishuri ry’incuke babigeraho kuko ryatashywe ku mugaragaro ku ya 9 Mutarama 2017.
Kuri uyu wa 29 Mutarama 2018, umwe muri abo Banyarwanda baba muri Canada, Mukamanzi Adelphine, yasuye iryo shuri azaniye abana bahiga ibikoresho by’ishuri n’iby’imikino n’imyidagaduro aje no mu gikorwa cyo kuryita izina.
Iryo shuri baryise ‘Saint Abel Primary School’ izina rijyanye n’umubyeyi w’umwe mu barishinze unakomoka muri ako gace, Abel Rwamurinda.
Mukamanzi Adelphine yasabye abana kwiga neza bashyizeho umwete, yibutsa ababyeyi ko bagomba gukomeza kubashyigikira kandi abizeza ko bazakora ibishoboka byose bakabubakira n’ibindi byumba by’amashuri kugira ngo abana bahiga bahakomereze n’amashuri abanza.
Yagize ati “Twaje kwita ishuri izina no kureba uko ryifashe, birashimishije kuba abana ari benshi, bambaye neza, ababyeyi turabashimira kuko mwabigize ibyanyu mushyiraho na komite ibahagarariye. Babyeyi turabashishikariza gukomeza gukundisha abana bose ishuri kuko nta mpamvu yo kubavutsa amahirwe yo kwiga, ishuri mwadusabye ryarabonetse, kandi abana nibajya bagira ibibazo mujye mubitugezaho kuko dushaka kubona bavamo abantu bakomeye”.
Umuhigo w’ababyeyi
Ababyeyi bafite abana biga kuri Saint Abel Primary School babwiye IGIHE ko nyuma yo kwegerezwa ishuri biyemeje gushyigikira abana babo bakwiga neza ndetse no kuririnda kugira ngo ritangirika.
Mukamurasira Alexia yagize ati “Hano mpafite abana babiri bahiga, kandi biranshimisha kuko batangiye kwiga hakiri kare. Twe nk’ababyeyi twiyemeje ko nta mwana wacu uzabaho atiga kandi buri kwezi dutanga umusanzu wo gukora isuku hano ku ishuri no kuhacungira umutekano; kuba abana bacu biga hafi ni ibintu bidushimisha cyane”.
Ubuyobozi bwa Saint Abel Primary School buvuga ko abana bahiga bose ari 160, bakaba bafite abarimu babakurikirana batatu gusa, bityo hifuzwa ko ubuyobozi bw’Akarere bwabafasha kubona abarezi bahagije n’ibindi byumba by’amashuri kugira ngo abana bige bisanzuye.



















TANGA IGITEKEREZO