00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abanyarwanda barasabwa kwipimisha indwara zitandura

Yanditswe na

Mwizerwa Gilbert

Kuya 17 November 2014 saa 04:30
Yasuwe :

Mu gukomeza gukangurira abanyarwanda kwirinda no kwipimisha indwara zitandura hirindwa gukenyuka no kutaramba bihutiyeho mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana kuri uyu wa gatanu taliki 14 ugushyingo 2014 hatangirijwe icyumweru cyo kurwanya no gukumira izi ndwara hapimwa abantu batandukanye mu byiciro byose ndetse bakagirwa n’inama zo kwirinda kubatarafatwa nazo.
Hasobanurwa ibimenyetso n’ububi bw’izi ndwara zigenda zikura kandi zikaba akarande ku muntu kdi umuntu atanduza undi (…)

Mu gukomeza gukangurira abanyarwanda kwirinda no kwipimisha indwara zitandura hirindwa gukenyuka no kutaramba bihutiyeho mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana kuri uyu wa gatanu taliki 14 ugushyingo 2014 hatangirijwe icyumweru cyo kurwanya no gukumira izi ndwara hapimwa abantu batandukanye mu byiciro byose ndetse bakagirwa n’inama zo kwirinda kubatarafatwa nazo.

Hasobanurwa ibimenyetso n’ububi bw’izi ndwara zigenda zikura kandi zikaba akarande ku muntu kdi umuntu atanduza undi hagaragajwe ko nubwo hari izidakira ariko zivurwa aho bifasha umurwayi kugabanya ingaruka zagateye ziramutse zitavuwe ndetse bikamufasha kongera iminsi yo kubaho.

Hagarutswe kuri zimwe muri zo nk’indwara z’umutima, izifata imyanya y’ubuhumekero nk’ubuhema ( Asima) diyabeti, impyiko, ubumuga butewe no gukomereka, indwara zo mu mutwe, Indwara z’amaso n’amatwi ndetse n’izo mu kanwa zishobora kuba intandaro yo kurwara indwara zitandura bagasabwa kwisuzumisha kare mu kurushaho kuzirinda dore ko usanga hari n’abazikururira bivuye ku myitwarire yabo nko kunywa itabi cyangwa inzoga, kudakora imyitozo ngororamubiri cyangwa kurya ibiryo birimo ibinure n’amavuta bikabije bibuzemo imbuto n’imboga.

Kuri Dr Dushime Theophile ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi wari unahagarariye minisitiri w’ubuzima muri iki gikorwa avuga ko haherewe ku biri mu mibare mu Rwanda ibipimo byerekana ko mu 2011 indwara zitandura zari ku kigero cya 12,6% cy’abantu bagana kwa muganga kwivuza, naho 19% by’abantu bapfa mu Rwanda bazize indwara zitandura hatabariwemo abazize impanuka.

Muri iki gikorwa mpurirane n’umunsi wa diyabete ku isi bamwe mu baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko kenshi bitamenyerewe kwivuza utarwaye kabone niyo waba warabibwiwe ndetse Nyiraminani Ephigenie akavuga ko binatera ikibazo kuko usanga n’abazirwaye bavuga ko kuivuza bihenze ndetse zitanavurirwa ahabonetse hose ugasanga bica benshi intege zo kwisuzumisha byakongera ko zianazahaza ugasanga hari n’abibwira ko ari amarozi cyane abatuye mu bice by’icyaro.

Gusa ku bafite izi mpungenge Dr Ngayabega Jean de Dieu, ushinzwe kurwanya indwara zandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuvuzi asanga zitagakwiye kuko kuri ubu no mu bigo nderabuzima zivurwa ndetse n’abivuriza kuri mituweli nabo bavurwa kuko ibikoresho byashinzwe hose n’abaganga bazivura bahari kandi uwisuzumishije ugasanga afite imwe muri izi ndwara yafata imiti neza nkuko yayitegetswe ndetse mu gihe bibaye ngombwa akagana ivuriro rimwegereye.

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “ isuzumishe hakiri kare, wirinde indwara zitandura” aho bisaba no kwiyitaho kuko raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igaragazza ko mu 2008 zahitanye abarenga miliyoni 36 ku isi yose bangana na 63% by’abapfuye muri uwo mwaka aho hari intego yo kugabanya 25% by’izi ndwara mu 2030 aho muri uyu mwaka muri Afurika zishobora guhitana benshi kurusha indwara zandura, iz’imirire mibi ndetse n’izababyeyi bapfa babyara.

Hari ingorane zihariye

Indwara zitandura zitwara ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 9 bapfa bakenyutse batagejeje ku myaka 60 mu gihe abagera kuri 90% babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages