00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abarimu bahangayikishijwe n’abana badakurikira amasomo kubera gusonza

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 18 September 2015 saa 10:39
Yasuwe :

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bo mu Karere ka Ruhango bahangayikishijwe n’imitsindire y’abanyeshuri badakurikira amasomo kubera gusonza.

Ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 byo mu karere ka Ruhango biravugwamo ikibazo cy’abanyeshuri badafatira amafunguro ku mashuri yabo.

Urwunge rw’Amashuri rwa Munanira, urwa Karambi mu Murenge wa Kabagari urwa Muhororo mu Murenge wa Ruhango ni hamwe mu havugwa iki kibazo.Abarezi ababyeyi n’abanyeshuri ubwabo basobanura ko iki kibazo gikomeye cyane ku buryo kidahagurukiwe cyafata indi ntera.

Umuyobozi w’amasomo mu Rwunge rw’amashuri rwa Munanira Mujawamariya Immaculée yavuze ko bitangira, ku kigo cyigwaho n’abanyeshuri 800, hatangiye hishyura nk’abanyeshuri ijana.

Iki kibazo ngo cyakomeje gufata intera kugeza ubwo abishyura gufatira ifunguro ku ishuri bageze ku banyeshuri 30, ikigo gifata umwanzuro wo guhagarika iyi gahunda, kuko umubare wagendaga umanuka.

Ingaruka asanga kigira ku banyeshuri ngo n’uko nyuma ya saa sita akunda kuzenguruka mu mashuri akabona abanyeshuri badakurikiye kubera inzara.

Umwe mu banyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Munanira yemeza ko ubwo yigaga mu wa kane umwaka ushize ababyeyi be bamuhaga amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri ariko ngo nyuma barumuna be bagannye iy’ishuri bituma iwabo babura ubushobozi bwo kubabonera amafaranga y’ifunguro bose.

Yagize ati “ Mwadushakira uko mudufasha rwose kuko inzara iratwica ugasanga nyuma ya saa sita ntidukurikira amasomo.”

Intera y’iki kibazo iherutse kugaragazwa n’itsinda ry’ibiganiro ryitwa Umuco w’amahoro rishamikiye ku kigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP) ryo muri aka gace ka Kabagari.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa IRDP Bugingo Irenée , yagize ati “Umwana wese afite uburenganzira bwo kubaho neza. Niyo mpamvu, iyo abantu bicaranye mu matsinda, batekereza ibibateza imbere, batekereza umuti w’ibibazo bafite ari intambwe ikomeye iganisha mu kubaka amahoro”.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Ruhango Gatete Egide yavuze ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa.

Ubusanzwe ngo babonye umubare w’abanyeshuri bitabira iyi gahunda ugenda ugabanuka bitabaza Minisiteri y’Uburezi, ku buryo bategereje igisubizo cyayo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati ‘Harimo utubazo duterwa n’abanyeshuri badafite ubushobozi, kandi kwiga nyuma ya saa sita utariye birumvikana ko umwana adashobora gukurikira neza. Nta kindi dushobora gukora uretse gukomeza ubuvugizi n’ubukangurambaga.’

Akomeza avuga ko Minisiteri y’Uburezi yari yasabye ko ikibazo cy’abanyeshuri badafatira ifunguro ku bigo cyahagurukirwa ku buryo, abatuye hafi y’ibigo badafite ubushobozi bakwemererwa gufatira amafunguro mu miryango yabo cyangwa bakemererwa kujya bapfunyika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages