00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abarokotse Jenoside bijejwe kubakirwa amacumbi vuba

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 30 April 2018 saa 12:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko ikibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mirenge ya Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango badafite amacumbi bitewe n’inzu bubakiwe mu myaka yo hambere zimaze gusaza, kiri gushakirwa umuti.

Kuva mu 1996 kugeza 2004 nibwo hubatswe inzu zatujwemo Abatutsi barokokeye mu Karere ka Ruhango ho mu Ntara y’Amajyepfo mu Gice cy’Amayaga, ahabarurwa inzu 130 zikeneye gusanwa na 45 zigomba kubakirwa abadafite aho kuba. Umurenge wa Ntongwe wihariye inzu 80 zikeneye gusanwa na 20 zigomba kubakwa mu gihe uwa Kinazi urimo 50 zizasanwa na 25 zizubakwa.

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bari batuye muri Komini Ntongwe n’izindi zari ziyikikije bazize Jenoside no gushyingura imibiri 124 yabonetse muri iki gihe cyo kwibuka, wabaye kuri uyu wa 29 Mata 2018, Minisitiri Kaboneka yavuze ko ikibazo cy’abadafite amacumbi Leta ikizirikana.

Yagize ati “Aba bose bafite ibibazo by’amacumbi byatangiye kuganirwaho no kwegeranya ibikenewe byose kugira ngo abavandimwe bacu babone aho kwikinga kandi bazabikorerwa vuba kuko ntabwo igihugu cyakwishimira ko inzu zibagwira.”

Yavuze ko abarokotse Jenoside bagomba kwitabwaho by’umwihariko kuko inzu barimo zubatswe bitabara ndetse asaba ko zose zizubakwa hatabayeho kuzisana.

Minisitiri Kaboneka yanakomoje ku kibazo cy’amazi yinjira aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Rwibutso rwa Kinazi, biturutse ku miterere yarwo, aha Akarere ka Ruhango umukoro wo kugishakira umuti.

Yagize ati “Iyi mibiri y’abacu igomba guhabwa icyubahiro ikwiye kuko aya mazi ntagomba kwinjira mu rwibutso kubera ko aha ni ahantu hakomeye cyane kandi hakwitabwaho by’umwihariko kugira ngo amateka y’aha hantu atazimira.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Ruhango, Nkurunziza Jean Marie, yavuze ko bagiye gufatanya n’izindi nzego guhangana n’icyatuma Urwibutso rwa Kinazi ruhungabana.

Yagize ati “Iki kibazo kiragaragara kandi natwe turakibona. Tugiye guhangana nacyo kuko bituruka ku buryo hubatse kandi amazi yose aturuka haruguru aba ari menshi. Ntabwo twakemera ko amazi akomeza kwinjiramo kuko byaba ari ikibazo kubona biba abantu bakaba batabyitaho ngo bikemuke vuba. Dukeneye ko hano amateka y’aho atahera.”

Perezida w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside bakomoka ku Mayaga, Rusagara Alexis, yavuze ko bazanakomeza kwita no gukemura ibibazo abavandimwe n’ababyeyi babo bahura nabyo.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’uko uru rwibutso rufite umukozi umwe ariko akaba adahagije kuko hari akazi gakomeye ko kurwitaho. Aha ni mu rugo rutuyemo ababyeyi bacu. Ibindi bibazo byugarije abarokotse ari amacumbi amwe n’amwe akenewe gusanwa n’andi agomba kubakwa, tugomba gutabara aba bavandimwe bacu hato batazagwirwaho n’izi nzi zishaje.”

Urwibutso rwa Kinazi rwamaze kubakwa igice cya mbere muri bine bizakorwa. Ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 60 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu Mirenge iri mu yahoze ari Komini Ntongwe niho hari Inkambi y’Abarundi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahatuye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abayobozi kwita ku Rwibutso rw'Akarere ka Ruhango
Abadepite bitabiriye uyu muhango bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Kinazi
Umuhango wo kwibuka witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Ministiri Kaboneka yereka abayobozi ahagomba kwitabwaho kugira ngo amazi adakomeza kwinjira mu rwibutso
Perezida w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside bakomoka ku Mayaga, Rusagara Alexis, yatangaje ko bazakomeza kwita no gukemura ibibazo abavandimwe n’ababyeyi babo bahura nabyo
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Ruhango, Nkurunziza Jean Marie, yavuze ko bagiye gufatanya n’izindi nzego guhangana n’icyatuma Urwibutso rwa Kinazi ruhungabana
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 124 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakuwe mu Mirenge ya Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages