00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abatakaga ubushomeri bihangiye imirimo bazitiwe no kubura isoko ry’umusaruro wabo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 July 2017 saa 06:49
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko bihangiye imirimo bagamije kwiiteza imbere, ariko bakaba bafite imbogamizi yo kutabona isoko rihagije ry’ibyo bakora, bityo bagasaba ubuyobozi kubashyirirwaho ikigo cyo kumurikiramo ibyo bakora.

Mu Karere ka Ruhango, mu myaka yashize abasore n’inkumi bakunze kumvikana bakata ubushomeri.Bakurikije inama bagiriwe n’ubuyobozi ndetse bakanaterwa inkunga, bitabira gahunda yo kwihangira imirimo, kuri ubu bakora ibikorwa bitandukanye bibinjiriza amafaranga.

Umukobwa witwa Martha Uwambayinzobe wo mu murenge wa Bweramana, aboha uduseke n’ibikapu agakora n’imitako y’ubwoko butandukanye, avuga ko yatekereje uwo mushainga agamije gufasha igihugu kurwanya amashashi no kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Natangiye uyu mushinga muri 2014 kandi ngeze ku rwego rushimishije cyane, ku munsi nshobora kuboha ibikapu nka bitatu nkakora n’umutako umwe”.

Kimwe na bagenzi be bavuga ko mu bikorwa bakora umusaruro uboneka ariko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gushyiriraho ikigo cyo kumurikiramo ibyo bakora kugira ngo bibone isoko.

Joseph Gasambi wo mu Murenge wa Mbuye ati “Ibikorwa dukora nk’urubyiruko biragenda neza umusaruro uraboneka, ariko twifuza ko ubuyobozi bwadufasha gushyiraho nk’inzu cyangwa ahantu twajya tuza kumurikira ibyo dukora nk’urubyiruko kugira ngo bimenyekane bibone n’isoko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, avuga ko icyo kibazo bakigejejweho, kandi ibyo urubyiruko rwifuza bifite ishingiro, bityo bagiye gushyirirwaho aho bazajya bamurikira mu mujyi.

Mbabazi ati “Icyo twabemereye nk’akarere, ni uko tugiye kubashyiriraho ahantu bazajya bamurikira ibyo bakora mu mishinga itandukanye, kuko urabona nk’umuntu ukorera Kinazi, Kabagari cyangwa Bweramana ntabwo abakiriya bose bamusanga ahongaho, ubwo rero iyo nzu yo kumurikiramo ibikorwa byabo tugiye kuyibashakira mu mujyi wa Ruhango”.

Bimwe mu bikorwa by’urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango birufasha kwiteza imbere, birimo ubuhinzi bwa kijyambere, kuboha ibiseke, ibikapu no gukora imitako, ubworozi bw’amatungo magufi, gukora amasabune n’amavuta n’ibindi bikorwa by’ubukorikori.

Ababikora barimo abacikirije amashuri n’abandi bize amashuri yisumbuye na Kaminuza ntibahite babona akazi kazi.

Bamwe mu rubyiruko bo mu Karere ka Ruhango bamurika ibyo bakora
Martha Uwambayinzobe ari imbere y'ibikorwa bye by'ubukorikori
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yishimiye ibyo urubyiruko rukora abizeza ahantu heza ho kumurikira ibyo bakora
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwagaragaje imbogamizi yo kutabona isoko ry'umusaruro w'ibyo rukora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages