00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abaturage banyuzwe n’abayobozi baje kubatega amatwi aho batuye

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 11 September 2022 saa 08:31
Yasuwe :

Abaturage bo mu karere Ruhango basabye ubuyobozi gukomeza kubavuna amaguru bakabegera aho batuye bagamije kubumva aho kubasiragiza ku biro.

Ibi babigarutseho mu isozwa ry’Ingendo zo kwegera abaturage mu rwego rwo kubakemurira ibibazo bibangamiye imibereho yabo mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza muri aka karere gaherutse gusurwa na Perezida wa Repubulika y’U Rwanda, Paul Kagame.

Mu ngendo yagiriye mu turere tw’Intara y’Amajyepfo n’Iyuburengerazuba, Perezida Kagame yibukije abayobozi kwegera abaturage no kwirinda kubasiragiza mu gihe baje kubasaba serivisi.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bashimishijwe nuko ubu buyobozi bwabegereye bugamije kubakemurira ibibazo bagasaba ko nibura mu mwaka byajya biba nibura buri gihembwe kuko ibibazo bitajya birangira.

Musabyimana Pontien wakoreye TVET Mpanda avuga ko yaje kureba abayobozi abazaniye akababaro ke yatewe no kuba yaranyanganyijwe ubwizigamwe bwe n’ikigo yakoreye ntikimutangire ubwizigame.

Uyu mugabo yavuze ko yahawe igisubizo giciye mu mucyo , asaba ubuyobozi kujya bukomeza kubegera.

Yagize ati” Gufata urugendo ugiye ku karere ntuhite ubona igisubizo kubera kubura umuyobozi ukazasubirayo uba utakaza byinshi ariko hano barahari bose nibura bijye bibaho kane mu mwaka kugira ngo n’icyavutse uyu munsi kizajye gihabwa igisubizo gikwiye".

Niyirora Clementine wo mu murenge wa Byimana avuga ko umugabo we afungiye muri gereza ya Karubanda i Huye ariko abavandimwe be bakaba baragurishije imitungo ye ku buryo Niyirora yabuze uko atunga umwana babyaranye.

Niyirora yavuze ko iyi gahunda kabone nubwo itatanga igisubizo gikwiye ku wabajije ariko nibura kwegera abaturage bituma abaturage babibonamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye IGIHE ko bishimira umusaruro babonye muri iki cyumweru kandi ko igikorwa kizakomeza kugera mu mpera z’Uku kwezi.

Yagize ati “Turashimira buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa kuko muri iki cyumweru kimwe twakiriye ibibazo by’abaturage bacu kandi tuzakomeza kubyakira kugira ngo bihabwe ibisubizo kandi bishingiye ku mategeko bidashingiye ku marangamutima, bityo umuturage akomeze kwiteza imbere.”

Yongeyeho hari ibibazo byinshi byakemutse gusa n’ibitakemutse hatanzwe igihe ntarengwa cyo kuba byabonewe umuti.

Yagize ati “Twabashije kumva ibibazo by’abaturage bacu ku buryo bwimbitse kandi n’ibidashobora kubona igisubizo ako kanya tugiha igihe n’abagomba kubikurikirana kugeza gikorewe raporo ya nyuma kandi ibyo twakiriye byose ntabwo bikomeye cyane usibye ibyo kubariza abaturage inzego zisumbuye.”

Muri uku kwezi kw’Imiyoborere bazita no ku bindi bikorwa bisanzwe bifasha mu kuzamira ibipimo by’Imibereho myiza y’abaturage harimo ibijyanye n’Ubuhinzi, Ubworozi, Ubwisungane mu kwivuza, EjoHeza, Isuku n’Isukura, amashanyarazi, kuranfura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bibazo bwite bya buri muntu.

Iki cyumweru gishize hakiriwe ibibazo by’abaturage 656 biciye mu kubyumva aho bagiye bahurira n’abaturage babifite mu murenge wa Kinazi hahuriye abaturage bo mu mirenge ya Mbuye, Kinazi na Ntongwe haboneka ibibabazo 149. Mu murenge wa Ruhango gusa habonetse ibibazo 45 naho mu murenge wa Kabagali hahuriye Bweramana, Kinihira haboneka ibibazo 223.

Mu murenge wa Byimana hahuriye imirenge ya Mwendo na Byimana haboneka ibibazo 239. Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Imiyoborere myiza kuzasozwa tariki ya 30 Nzeli 2022.

Meya Habarerema yavuze ko iki gikorwa cyo kwegera abaturage kizakomeza
Abaturage bitabiriye iyi gahunda ku bwinshi
Abayobozi bakemuye ibibazo by'abaturage, ibidashobora gukemuka ako kanya bigahita byandikwa bigakurikiranwa
Abaturage bishimiye kwegerwa n'ubuyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages