Abayobozi bavugwa ko basezeye harimo ushinzwe imyubakire mu karere Eric Kamanzi; ukuriye serivisi z’ubutaka, Emmanuel Habineza, ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Ntongwe na mugenzi we wo mu Murenge wa Ruhango, Jean Paul Twagirayezu.
Mu bandi basezeye harimo uyoboye DASSO mu Murenge wa Mwendo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwoga n’umwungirije ndetse n’umuyobozi wungirije mu kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo.
Perezida w’Inama Njayana y’Akarere ka Ruhango, Jerome Rutagengwa Gasasira yabwiye IGIHE ko ayo makuru yo gusezera kw’abo bayobozi ariyo ariko aza gutanga amakuru arambuye.
Yagize ati “Nibyo ayo makuru niyo, banditse basezera ariko ntabwo amabaruwa yabo ndayabona ngo nyasome ariko nabyumvise Ndaza kuguha amakuru arambuye kuko ndi mu muganda.”



















TANGA IGITEKEREZO