00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Afunzwe azira kwiba miliyoni 2 akoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 May 2015 saa 06:30
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yafatiye mu cyuho umugore wari umaze kwiba umukozi wa SASCO y’umurenge wa Bweramana miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Supt. of Police (CSP), Hubert Gashagaza yavuze ko uri mu mugore uri mu kigero cy’imyaka 24, ukomoka mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, yafashwe ku itariki 4 Gicurasi, uyu mwaka, akimara gukora icyo cyaha.

CSP Gashagaza yasobanuye ko uwo mugore yinjiye muri iyo SACCO ahagana saa kumi z’umugoroba abwira umukozi wayo yibye, unasanzwe atanga serivisi za Mobile Money ko ashaka koherereza abantu babiri ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, akaba yaragombaga koherereza umwe ibihunbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda naho undi akamwoherereza ibihumbi 10.

CSP Gashagaza yavuze ko uwo mugore yabwiye uwo mukozi w’iyo SACCO ko amushyirira ayo mafaranga kuri konti ye ya Moblie Money, ni ukuvuga nomero ya telefone ye, bityo abashe kuyoherereza abo bantu babiri yavugaga ko ashaka kuyoherereza.

CSP Gashagaza yakomeje asobanura ko uwo mukozi wa SACCO, akoresheje serivisi za Mobile Money kuri telefone, yabanje kubikira uwo mugore kuri konti ye ya Mobile Money ibihumbi 20,000, ariko uburyo bukoreshwa mu kuyohereza bwanga inshuro ebyiri.

Yagize ati" Ubwo uwo mukozi wa SACCO yageragezaga inshuro ebyiri kumubikira ibyo bihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ariko bikanga, Uwo mugore we yarebaga umubare w’ibanga yakoreshaga mu kubikora."

CSP Gashagaza yavuze ko nyuma yo kuwumenya, uwo mugore yasabye noneho uwo mukozi wa SACCO ko yayashyira kuri konti ye bwite ya Mobile Money, ni ukuvuga nomero ya telefone itari iyo isanzwe akoresha mu gutanga serivisi za Mobile Money, noneho akaba ari we (uwo mukozi wa SACCO) uyamuhera uwo yashakaga kuyoherereza.

CSP Gashagaza yakomeje agira ati "Ubwo uwo mukozi wa SACCO yari ahugiye mu kureba uko yamufasha akoresheje konti ye bwite nk’uko yari abimusabye, we yahise afata telefone uwo mukozi wa SACCO yakoreshaga by’umwihariko mu gutanga serivisi za Mobile Money, ahita yoherereza umuntu miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kuko yari yamenye umubare w’ibanga uwo mukozi w’iyo SACCO akoresha mu kubikora."

Yakomeje agira ati" Uwo mukozi wa SACCO yahise agira amakenga maze amwaka iyo telefone ariko asanga amaze kumwiba no koherereza umuntu miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.Yahise amenyesha Polisi mu maguru mashya, ihita iza imufatira mu cyuho."
CSP Gashagaza yavuze ko ku bufatanye n’ikigo cy’itumanaho cya MTN-Rwanda gitanga izi serivisi za Mobile Money, hahagaritswe ibikuzwa rya miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda muri ebyiri zari zohererejwe umuntu ugishakishwa. Ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda muri izo miriyoni ebyiri Uwimana yoherereje uwo muntu nibyo yari amaze kubikuza.

CSP Gashagaza yagize ati" Bene abo bajura barahari. Umubare w’ibanga ni ibanga nyine nk’uko bivugitse.Ugomba kumenywa gusa na nyirawo kuko iyo bene abo bajura bawumenye biraborohera kwiba nyirawo."

Yashimiye uwo mukozi w’iyo SACCO kuba yarihutiye kumenyesha Polisi akimara kwibwa, kuko byanatumye uwari umwibye afatirwa mu cyuho.

Nk’uko byatangajwe na CSP Gashagaza yavuze ko uwo mugore afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagari mu gihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe abagize uruhare muri iki cyaha.

Yakanguriye abaturage kudaha icyuho abajura, harimo kutarangara kandi bakajya bihutira kumenyesha vuba Polisi n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe habaye ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 307 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese utwara ibintu byabitswe cyangwa byoherejwe muri za mudasobwa cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nkazo, atari we byari bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages