Bavuga ko kuba barabaruriwe batishimiye gukomeza gutura aho bazimurwa ahubwo ko bahabwa make bemerewe bakajya gushaka ahandi batura.
Umwe yagize ati “Iyi nzu bari bagiye kumpa miliyoni 6 turazanga [...] ibarura rikozwe bemeza ko bazampa amafaranga atageze no kuri miliyoni enye.’’
Akomeza agira ati “Ayo bemeye nayo narategereje narahebye ubu mba numva ntatuje kuko gutura ahantu n’ubundi uzi ko uzimuka birutwa no guhabwa utwawe ukimuka hakiri kare.’’
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangarije IGIHE ko kwishyura abaturage babaruriwe byatinze bitewe n’inzira byagombaga kubanza gucamo.
Mbabazi François Xavier uyobora Akarere ka Ruhango yavuze ko abaturage babaruriwe ndetse bahabwa n’ibyangombwa nyuma haza ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’imihanda kigenzura niba ingurane zihwanye n’ibyabo.
Ati “Ni byo baratindiwe ariko baracyari mu nzu zabo bategereje ko babanza guhabwa ingurane [...] natwe bituma umushinga wo kubaka uyu muhanda w’ibirometero 36.5 utinda ariko nta kundi kuko bifite inzira bigomba gucamo.’’
Mbabazi yavuze ko abataranyuzwe n’ingurane bavuga ko babariwe macye hari inzego zo kujya kujuriramo kandi ko nta wagaragaje kutanyurwa.
Ati “Umwe ni we waje avuga ko yabariwe macye tumubwira inzira bicamo kugira ngo ajurire na we ntitwongeye kumubona ariko abandi baranyuzwe.’’
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bufite icyizere ko bitazarenga uku kwezi kwa Nzeli 2015 abaturage batarabishyura maze ibikorwa byo kubaka umuhanda bigatangira.
Uyu muhanda uzanyura mu tugari 11 turi mu Mirenge ya Ruhango, Kinazi na Ntongwe.
Mayor Mbabazi yavuze ko imitungo yabaruwe irimo amazu 266, imirima, ibiti n’indi mitungo ni 607 byose hamwe by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 837 (837 988 937).



















TANGA IGITEKEREZO