Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango barasaba ko umubare w’udukingirizo wakongerwa, mu rwego rwo kurushaho kwirinda no kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango na bwo bushimangira ko umubare w’abakenera udukingirizo wiyongera ugereranyije n’uturi ku isoko.
Ibi bigarukwaho n’urubyiruko rwaganiriye na IGIHE rwo mu murenge wa Ruhango. Turikunkiko Jean de la Croix w’imyaka 25, avuga ko akoresha agakingirizo buri gihe uko agiye gukora imibonano mpuzabitsina, kubera ko kamufasha kwirinda inda zindaro, indwara zinyuranye zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Avuga ko usanga hari uduce tumwe utabonamo udukingirizo cyangwa ugasanga hari n’amazina batazi.
Kamusine Annualita agaragaza ko n’abacuruzi batita kuturangura, kuko bavuga ko nko mu duce tumwe na tumwe batagira indaya zitugura nyamara, kuri we agasanga kwirinda bireba buri wese. Asaba ko hashyirwamo imbaraga mu kutugeza kure kuko bifasha kwirinda no kuzirikana ko byose bishoboka.
Kuri izi mpungenge ariko uhagarariye gahunda yo kurwanya SIDA mu karere ka Ruhango Kambanda Marcel, ahamya ko n’ubwo mu gihe cya mbere habaye ikibazo cy’imyumvire yo gukoresha agakingirizo, kuri ubu hari impinduka mu byiciro bitandukanye. Gusa ngo barimo kwifashisha abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza udukingirizo, hagamijwe kurushaho kugabanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA. Mu rwego rwo kongera umubare w’udukingirizo, hatangijwe gahunda yo gutanga udukingirizo dutandukanye harimo n’ako mu bwoko bwa “Plaisir”.
Nk’umufatanyabikorwa muri iki cyiciro, Mugabe Butera John Robert uhagarariye Umuryango SFH (Society for Family Health) avuga ko bamwe mu baturage bacyita udukingirizo twose “Prudence”, hari n’abacyibwira ko uturiho duhenda nyamara hahenda amagara.
Butera agira ati “turi mu gikorwa gikomeye cyo kumenyekanisha agakingirizo gashya kitwa Plaisir. Ntikasimbuye uturiho ariko karatwunganira. Twiteguye kugasakaza hose ndetse n’iyo utundi tutageze.”
Kubera gusobanura no guhuriza hamwe abakora umwuga w’uburaya muri koperative, no gukomeza kongera umubare w’udukingirizo ku isoko, mu nzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Ruhangao, hagaragara udukingirizo turimo Prudence, Plaisir na Life Guard.



















TANGA IGITEKEREZO