Kiri uyu wa Mbere RIB yasuye abaturage bo mu murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, muri gahunda yayo yo kubegera no kumva ibibazo byabo, baganirizwa by’umwihariko ku cyaha cyo gusambanya abana.
Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Kamarampaka Consolée, yabasobanuriye ko icyaha cyo gusambanya umwana kitaba ari uko habayeho guhuza ibitsina gusa.
Yababwiye ko itegeko risobanura icyaha cyo gusambanya umwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aribyo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri nko kumusoma cyangwa kumuhobera cyane.
Yagize ati “Hari no gukora igikorwa icyo ari cyo cyose ukagikorera ku mwana hagenderewe ishimishamubiri. Ni ukuvuga ngo hari abajya bafata abana bakabasoma cyangwa bakabahobera cyane kugira ngo babashe kurangiza. Ibyo nabyo ni ugusambanya umwana.”
Yagiriye inama ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, bakabakurikirana, by’umwihariko bakabarinda kujya gukora akazi ko mu rugo igihe bataruzuza imyaka 18 ifatwa nk’iy’ubukure.
Yibukije ko gukoresha mu rugo umwana utaragira imyaka 18 ari icyaha gihanwa n’mategeko.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mwendo bavuze ko bishimiye ibiganiro bagiranye na RIB kuko hari byinshi bamenye batari basobanukiwe.
Uwayezu Florent ati “Twishimiye ko RIB yaje kutuganiriza kuko bamwe ntabwo twajyaga tubona abakozi bayo. Njyewe ni ubwa mbere mbabonye. Batwigishije ko tugomba gukumira ibyaha kandi tukabyirinda.”
Mukarukundo Spéciose we yavuze ko yasobanukiwe icyaha cyo gusambanya umwana.
Ati “Ntabwo nari nzi ko umuntu yasambanya umwana badahuje ibitsina ariko badusobanuriye ko kumukoreraho ibikorwa by’ishimishamubiri nabyo ari ukumusambanya.”
Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko itarenga 25.
Iri tegeko rikomeza rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!