00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Bisunze Inama Njyanama ku byababereye umutwaro, bitsa ku biciro by’ibiribwa n’ingaruka z’ibiza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 May 2023 saa 09:56
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bagaragarije Inama Njyanama ibibazo bikibabereye nk’umutwaro ndetse bikadindiza imibereho myiza by’umwihariko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bikomoka mu gace batuyemo kugira ngo ikomeze kubakorera ubuvuzigi mu zindi nzego.

Ni ubusabe batanze ku wa Mbere, tariki 8 Gicurasi 2023, ubwo mu Karere ka Ruhango hatangiraga icyumweru cy’Umujyanama. Iki cyumweru kiba inshuro ebyiri mu mwaka, abajyanama bakaba basanga abaturage bakaganira ku mikorere y’Inama Njyanama no ku bikorwa na gahunda bigamije guhindura imibereho y’abaturage kugira ngo babimenye, babikurikirane, babyitabire.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jérôme, yavuze ko mu Cyumweru cy’Umujyanama ikiba kigamijwe ari ukugira ngo ibikorwa akarere gafite na gahunda zitandukanye ziturutse ku rwego rw’igihugu zigamije guhindura imibereho myiza yabo babimenyeshwe kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe bishingiye ku byifuzo byabo.

Yagize ati “Mu gihe gishize Inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro wo gukuraho imwe mu misoro n’amahoro byagoraga abaturage n’ibyemezo baba bakeneye mu nzego z’ibanze byishyurwa bikavaho, imisoro imwe n’imwe ku butaka igomba kugabanyirizwa ibipimo. Ibyo ni ibintu Inama Njyanama iba igomba kumenyesha abaturage kugira ngo bamenye uko bitaweho.”

“Hari ibiciro by’ibiribwa by’ibanze ubuyobozi bw’igihugu bwafashe burabigabanya, ibyo na byo tuba tugomba kubiganiriza abaturage kugira ngo abacuruzi ba ‘rusahuriramunduru’ be kujya babihererana ngo babagore.”

Umuturage witwa Nyiramana Béatrice wo mu Murenge wa Ruhango, yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko bamenyeshejwe ko hari kunozwa imitangirwe y’imisoro ku buryo umuturage na we azaba afitemo inyungu ntabone amafaranga agenda gusa ahubwo na we akabasha kwizigamira.

Ati “Uyu munsi baje batwibutsa uko guverinoma yagennye ibiciro kugira ngo abaturage babashe kwihaza n’uko imisoro izagabanuka, ko barimo kubinoza.”

Uyu muturage yavuze ko imitangirwe y’ingurane z’imitungo iba yangijwe n’ibikorwa by’inyungu rusange nk’imihanda yavugururwa kuko hari ubwo byagiza imyaka y’abaturage ntihagire icyo bagenerwa.

Yakomeje agira ati “Kandi n’ibiciro by’ibindi biribwa bitugize nk’ubugari, ibijumba, imyumbati, ibishyimbo, bibaye byiza bakomeza bagakora ubuvugizi tukareba byagabanuka.”

Hakizimana Nathan ukorera mu Isoko rya Ruhango, yashimye igikorwa cyo kuba abagize Inama Njyanama begera abaturage avuga ko ibibazo babagejejeho bikemuka vuba.

Yatanze icyifuzo cy’uko buri karere gakwiye gukusanya inkunga igenewe gushyigikira abibasiwe n’ibiza by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

Ati “Ni abavandimwe bacu bagize ingorane zikomeye; abapfuye ntituzabagarura ariko abasigaye dukwiye kugira icyo tubaha, ntabwo tugomba kwizirikana ubwacu gusa.”

Ibyiciro by’ingenzi by’abaturage bizahura na Njyanama muri iyi gahunda birimo iby’abikorera, sosiyete sivile, abihayimana, ingaga z’urubyiruko n’abagore mbere ya saa Sita naho nyuma yaho hafatwe umwanya wo kuganira n’abaturage, kwakira no gukemura ibibazo byabo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jérôme, yavuze ko kwegera abaturage no kubasobanurira ibikorwa biteganyijwe biri mu nshingano zabo
Abaturage batanze ibitekerezo bitandukanye muri iyi nama
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibyifuzo ku bibakorerwa
Abaturage mu byiciro bitandukanye bahuye n'abagize Inama Njyanama y'Akarere kabo
Icyumweru cy'Umujyanama ni gahunda iba inshuro ebyiri mu mwaka mu Karere ka Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages