Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Salus kuri uyu wa Gatanu, kigamije gusobanura uko bari gukumira COVID-19.
Yavuze ko abahanwe biganjemo abacuruzi bafashwe bacuruza mu buryo butemewe, abazamuye ibiciro, abafungura utubari n’abandi.
Yagize ati “Kugeza nimugoroba ejo ku wa Kane saa mbiri, mu minsi itatu ishize twari tumaze gufata abakora amakosa bagera ku 108. Abagera kuri 12 barafunzwe naho abandi basigaye bacibwa amande.”
Habarurema avuga ko amande yaciwe abakoze amakosa yose hamwe ari Miliyoni imwe n’ibihumbi 400 Frw; uwaciwe make yatanze ibihumbi 10Frw naho uwatanze menshi ni ibihumbi 50 Frw.
Yasobanuye ko muri rusange abaturage bari kwitwara neza mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho kandi n’ubuyobozi bukomeje igenzura ko byubahirizwa.
Guhana abakora amakosa ni ukugira ngo batazongera kandi bibere abandi urugero nk’uko yabisobanuye.
Ayo mafaranga azafashishwa abakene
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko bari gutekereza uko amafaranga y’amande yaciwe abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVOD-19 yahabwa abakene kugira ngo bayifashishe mu mibereho.
Ati “Ayo mande batanga amaherezo tuzasubira inyuma tuyakoreshe mu gufasha uwitwaye neza ariko akaba adafite ubushobozi bw’ikimutunga, ibyo birumvikana ariko ntabwo ari cyo dushishikariza abantu ngo tubace amande turashaka ko bubahiriza amabwiriza.”
Yashimye uko abarema isoko bari kwitwara kuko bari kuryinjiramo bakarabye kandi bakirinda kwegerana ndetse buri wese agakora ikimuzanye agahita asubira mu rugo.
Yibukije abacuruzi ko bagomba kwirinda kuzamura ibiciro uko bishakiye kuko uzabifatirwamo azahanwa by’intangarugero.
Abayobozi bakora amakosa bakebuwe
Mu batanze ibitekerezo hari abagaragaje ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano bahana abacuruzi babarenganyije.
Batanze urugero nk’aho umucuruzi aba afite mu iduka rye ibiribwa bitandukanye acuruza ariko ugasanga asanzwe acuruza n’inzoga, bamugeraho bakamuca amande.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yavuze ko abakora ibyo bakwiye kubihagarika kuko ari ukurenganya abaturage.
Ati “Ndagira ngo rwose nibutse Abanya-Ruhango n’abandi batwumva ko kunywa inzoga bitigeze bihagarikwa; icyo twanze ni ukuzinywera mu kabari abantu bari hamwe. Naho ubundi gutwara inzoga mu rugo uyikuye aho yacururijwe, aho yapimiwe nta kibazo gihari ariko atari akabari gafunguye.”
“Ni ukuvuga ngo ibyemewe ni amaduka cyangwa indi nzu yose y’ubucuruzi itari akabari icuruza ibyo kurya bisanzwe hanyuma uwashaka akagura n’inzoga akayitahana, ibyo biremewe.”
Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere ka Ruhango, Dr Namanya William, yavuze ko kugeza ubu nta muturage uragaragaraho ibimenyetso bya COVID-19 kandi mu bitaro byose hashyizweho uburyo bwo kwirinda.
Ati “Mu bitaro cyangwa se mu mavuriro twemera ko umurwayi aba afite umurwaza umwe; […]iyo umuntu aje agumuye wa murwaza aza kubifatira ku muryango kugira ngo twirinde kwa kwegerana.”
Abaturage bibukijwe ko ibimenyetso by’umuntu wanduye COVID-19 birimo kubabara mu muhogo, guhumeka nabi, ibicurane, gukorora no kugira umuriro bityo uwahura n’icyo kibazo yakwihutira guhamagara ku nimero itishyurwa 144 cyangwa akitabaza Umujyanama w’Ubuzima umwegereye.
Mu Karere ka Ruhango hari ibitaro binini bibiri; Ibigo Nderabuzima 15 ndetse na Postes de Santé zirenga 30 hose harafunguye kandi hiteguye gutanga serivise z’ubuzima ku baturage.
Muri ako Karere nta bantu bari bashyirwa mu kato mu buryo bwihariye kubera COVID-19 ariko hari abaturage bagera kuri 700 baturutse hirya no hino mu tundi turere bavuye aho bakoraga akazi.
Abo basabwe kuguma mu rugo mu gihe cy’iminsi 14 kugira ngo harebwe niba nta bimenyetso by’icyo cyorezo bagira.
Abaturage bibukijwe ko uwagira ikibazo cyo kubura ibyo kurya yakwegera ubuyobozi ku nzego z’ibanze kugira ngo ashakirwe uko afashwa.



















TANGA IGITEKEREZO