Abo baturage bavuga ko iyo banyuze ku muhanda uri muri metero nke hafi y’ibiro by’aka karere ka Ruhango bugorobye, batangirwa n’abantu b’abasore bakabambura.
Umubyeyi witwa Mujawamariya Lenatha yagize ati “Hariya hafi y’akarere hari umutekano muke cyane cyane ku mugoroba na nijoro; hari amabandi aba ahari akambura abantu, umwana wanjye ejobundi baramwambuye kandi hari n’abandi benshi bahamburiwe. Ubu basigaye bahita ngo ni ‘ku w’urupfu’. Twebwe icyo twasaba ubuyobozi ni ugufata ayo mabandi bakayadukiza kandi bakayahana by’intangarugero.”
Abaturage bavuga ko abo bajura bakunze gutangira abacuruza amakarita y’itumanaho, bakabambura amafaranga.
Umwe muri rubyiruko rukora ubwo bucuruzi muri Ruhango witwa Jean de la Paix Hagenimana, yavuze ko bigeze kumutangirana na mugenzi we.
Yagize ati “Ni abasore baba bari kunywa itabi kandi bakunze kuba bahari, twahanyuze dutashye nka saa tatu z’umugoroba, bashaka kudufata ngo batwambure, njyewe ndirukanka ndabacika, umwana twari kumwe witwa Mafiyeri we baramufata bamwambura amafaranga na telefone baranamuhondagura. Bari abasore nka batanu.”
Aba baturage bose ntibavuga igihe ako gace katangiye guhimbwa ’ku w’urupfu’ ariko kuhita gutyo ngo nta sano bifitanye no kuba hari uwahiciwe, ngo ni ubujura bukorwa n’abahategera abagenzi gusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, François Xavier Mbabazi, yavuze ko icyo kibazo cy’umutekano muke muri ako gace bakimenye, hari na bamwe mu bakora urwo rugomo baherutse gutabwa muri yombi bajyanwa mu kigo ngororamuco.
Yagize ati “Nibyo twarabyumvise ko hariya mu nkengero z’umujyi wa Ruhango haba abantu bigize abambuzi (…) twatangiye kubikoraho, dufatanyije n’inzego z’umutekano abenshi twarabafashe, hari abari mu kigo cya Transit center cya Kebero ariko hari n’abafite ibyaha bagomba gukurikiranwaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ahumuriza abaturage avuga ko ikibazo cyamenyekanye kandi bari gukora ibishoboka byose ngo ntikizasubire ariko nabo akabasaba kujya batanga amakuru hakiri kare.
Ati “Icyo nabwira abaturage bahatuye cyangwa abahanyura ni uko twabimenye kandi twatangiye kubikurikirana, twabizeza umutekano waho tukababwira ko nta kibazo gihari, nabo ku makuru yandi bagira batubwira tugafatanya umutekano wa hariya ukaboneka.”



















TANGA IGITEKEREZO