Polisi y’u Rwanda irimo gukora iperereza ku kibazo cy’amazirantoki yasizwe ifoto y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kebero mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango no ku nkuta zako.
Iki kibazo cyagaragaye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 12 Mutarama 2015, kigaragajwe n’abaturage bari bagiye kuri ibi biro.
Basanze hari abitumye hafi y’ibiro, bafata amazirantoki bayasiga ku ifoto ya Gitifu yari ihamanitse ku rukuta no ku nzugi z’ibiro by’aka kagari.
Ngendahayo Bertin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe yatangarije IGIHE.com ko nta kibazo cy’umwuka mubi gihari kugeza ubu, kandi ko nta n’icyo bazi hagati y’ubuyobozi n’abayoborwa.
Yanavuze ko Mujawimana Anathalie , Gitifu w’aka Kagara ari mushya ku buryo nta bibazo azi yagiranye n’abaturage, cyane ko ngo yari anamaze iminsi muri konji.
Ati “ Gitifu ahaje vuba ntabwo arahamara iminsi, yari muri konji, ntabwo turamenya amakuru ahagije ngo tuyatange.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yavuze ko iperereza ryatangiye, abantu babiri bakekwa bakaba bari mu maboko ya polisi.
Ati “ Anketi zatangiye , hari abamaze gufatwa barimo gukorwamo iperereza. Ni babiri , n’abayobozi hari abarimo gukurikiranwa. Birimo gukorwa n’inzego za polisi zifite izo nshingiramo.”
Mu gihe hari abakemanga umwuka uri hagati ya Gitifu w’Akagari n’abayobozi b’imidugudu ushingiye ku buryo bwo kurara amarondo ku biro by’aka kagari, Mbabazi yagize ati “ Nta kibazo cy’imiyoborere tuhabona byaradutunguye, kereka nihagaragara impamvu zabiteye.”
Ahari hasizwe ayo mazirantoki harahanaguwe, hakaba hakomeje gushakishwa abayahasize, ngo banasobanure ubutumwa bashakaga gutanga ubwo ari bwo.



















TANGA IGITEKEREZO