00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Hari gushakishwa abajura bateye abaturage bakomeretsa batanu baranabambura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 February 2022 saa 05:44
Yasuwe :

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Ruhango ziri gushakisha abajura bateze abaturage mu nzira banabatera mu ngo barabiba basiga bakomerekeje abantu batanu.

Abo bajura batangiriye abantu mu Midugudu ya Nyarugenge na Gishari mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 13 Gashyantare 2022 ubwo imvura yagwaga ari nyinshi.

Nyuma bateye n’urugo rw’umuturage baramwiba basiga bakomerekeje abo bahasanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko inzego zitandukanye zamenye ayo makuru zihutira gutabara abaturage.

Ati “Ni abantu dukeka ko bari batatu igihe imvura yagwaga ku Cyumweru nijoro bashikuje isakoshi abantu bahuriye mu muhanda. Andi makuru atubwira ko bageze no ku rugo rw’umuntu bamusaba amafaranga bamukorera urugomo.”

Yavuze ko ibyabaye byakozwe n’abajura atari igitero ku buryo byakura umutima abaturage ngo bareke kwikorera akazi kabo kandi inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zihari kugira ngo zikemure ibibazo nk’ibyo.

Yavuze ko mu bantu bakomeretse kugeza ubu abagera kuri batatu bari mu Bitaro bya Ruhango.

Habarurema yavuze ko hahise hatangira iperereza kugira ngo abo bakekwaho ubujura bafatwe babiryozwe.

Ati “Tumaze gufata umwe abandi haracyakorwa iperereza ngo tube twamenya abo ari bo.”

Yibukije abaturage ko umutekano urinzwe kandi nta muntu uziba ngo yihanganirwe kandi ko uburyo bwo gukora buhari mu gihugu bityo abantu bakwiye kwitabira umurimo aho kumva ko bazatungwa no kwiba.

Ati “Ubuyobozi burahari kugira ngo bukomeze gufasha abantu bazamuke batere imbere aho kujya kwiba, kugerageza kwiha utw’abandi ntabwo byemewe.”

Amakuru aturuka mu Karere ka Ruhango avuga ko abo bajura bibye imitungo y’abaturage irimo telefone n’ibikoresho byo mu rugo.

Ibiro by'Akarere ka Ruhango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages