00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Hatashywe ikiraro cya miliyoni 92 Frw ku mugezi wahitanye benshi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 5 May 2024 saa 11:46
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Mbuye barishimira ikiraro cyo mu kirere cyubatswe ku mugezi w’Ururumanza, gihuza Akagali ka Mwendo na Gisanga, bakaba bakitezeho gutsura ubuhahirane no kubakiza impanuka zaturuka mu myuzure.

Ibi babigaragaje mu muhango wo kugitaha ku mugaragaro ku wa 03 Gicurasi 2024.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bagaragaje inyungu zirimo gutsura imihahiranire bwuzuye umutekano kuri bo nyuma yo kubona iki kiraro,ndetse n’uburyo abana babo bazajya bagana ishuri nta gihunga.

Akumunezero Jean Damascene yagize ati“ Iki kiraro kije ari igisubizo ku buzima n’imibereho byacu, kizadufasha kongera ubuhahirane ndetse abana bacu bajye ku ishuri nta mpungenge’’.

Yakomeje avuga ko iki kiraro kitaruzura, cyamuhekuye kigatuma abana be babiri bahaburira ubuzima,ari nayo mpamvu ubu akibonamo ubuzima bushya.

Ati’’ Uyu mugezi w’Ururumanza watwaye ubuzima bwa bamwe mu baturanyi ndetse harimo n’abana banjye, ariko ubu noneho ndahamya ko bitazongera.’’

Akumunezero yashimiye ubuyobozi bwabubakiye iki kiraro, bigatuma babonamo n’akazi kabahaye amafaranga yabateje imbere haba kwishyura mituweli ndetse n’amashuri y’abana.

Niragire Léonard yavuze ko bazakibungabunga mu buryo bushoboka bwose kugira ngo hatazagira ugihungabanya.

Umuyobozizi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abaturage kuzita kuri iri iki kiraro.
Yagize ati“ Turashimira Ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bumenya kandi bukita ku byo abaturage bakeneye. Icyo musabwa ni ugufata neza iki ikiraro muhawe, mukagikoresha neza, mwirinda kucyangiza.’’

Meya Habarurema, yanihanganishije ababyeyi babuze abana babo batwawe n’Ururumanza, ndetse n’abaturage bandi bahaburiye ababo, ababwira ko atari ubundi burangare ubuyobozi bwagize, ahubwo biterwa n’imbogamizi y’ingengo y’imari iba idahagije.

Kuri ubu, mu Karere ka Ruhango hamaze kubakwa ibiraro birindwi byo mu kirere, kandi hari na gahunda yo kubaka n’ibindi.

Ikiraro cyubatse ku mugezi w’Ururumanza cyuzuye gitwaye agera kuri 92.822.000Frw.

Umugezi w'Ururumanza usanzwe urimo ibitare byinshi, wajyaga wuzura ugatwara abaturage barimo n'abanyeshuri
Meya Habaruremo Valens afungura ku mugaragaro ikiraro ari kumwe n'umuturage
Uyu mugezi wari umaze igihe utwara ubuzima bw'abaturage
Abaturage bishimiye ikiraro bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages