Ni uburyo bwo gutunganya imihanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira ku buryo umuhanda usigara ukomeye ukaba utapfa kwangirika.
Bari kongererwa ubumenyi n’umushinga wo mu Buyapani witwa CORE (Community Road Empowerment) ubunyijije muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda.
Mushimiyimana Jeannine w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Murenge wa Mwendo, yavuze ko amaze kunguka ubumenyi kandi abwitezeho kuzibeshaho no kwiteza imbere.
Ati “Maze kumenya gutegura aho gukorera (terrain), gufunga udufuka no kudushyiraho neza no kutwubaka ndetse no kudutsindagira. Ndizera ko ubu bumenyi turi guhabwa buzangirira akamaro kuko nitumara kwiga hazakurikiraho kwishyira hamwe muri koperative ubundi tujye dukorera amafaranga.”
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yabasuye ashima imikorere yabo avuga ko bahisemo kubatera inkunga mu gutunganya imihanda mu buryo bwa ‘Do-nou’ kuko buramba kandi buhendutse ndetse bwakoreshejwe no mu gihugu cye.
Ati “Ubu ni uburyo bwacu mu Buyapani bwo guteza imbere ibyaro twubaka imihanda, burahendutse cyane kandi nta koranabuhanga ryifashishwa rihambaye; twasanze bibereye u Rwanda, dukoranye n’umuryango CORE duhitamo kubizana.”
Mu gutunganya imihanda mu buryo bwa ‘Do-nou’ hifashishwa imifuka ikorerwa mu Rwanda n’itaka ryo mu Rwanda; nta gikoresho na kimwe kigurwa hanze.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko usibye kuba urubyiruko ruri kwigishwa ruri no gutozwa kwihangira imirimo kandi u Rwanda ruri kunguka uburyo buhendutse bwo gukora imihanda ikomeye.
Ati “Ubu buryo ntabwo bukoresha ibikoresho bivuye kure ni ibiri aho dukorera (…) iyi tekinike ikoreshwa ikemura ibibazo byinshi kuko imihanda yarekagamo amazi n’ibinogo igiye gukorwa neza. Byahereye ku rubyiruko rwacu ku bantu 50; icyo tugamije ni uko bigera no ku bandi.”
Rusiribana yavuze ko uburyo bwa ‘Do-nou’ buhendutse cyane ugeranyije n’ubusanzwe bwo kubaka imihanda y’imigenderano.
Ati “Umuhanda w’umugenderano (Feeder Road), ukoreshwa imashini n’amakamyo bagakora amateme akomeye ku buryo bitwara Miliyoni zigera kuri 90 kuri Kilometero imwe, ariko iyo ukoreshe tekinoloji ya ‘Do-nou’ usanga bitwara Miliyoni icyenda kuri Kilometero.”
Rusiribana yasobanuye ko urubyiruko ruri kwigishwa nirusoza amasomo hazakurikiraho gahunda yo kubafasha kwibumbira hamwe mu makoperative kugira ngo ubumenyi bungutse babubyaze umusaruro.
Iyo gahunda yo kwigisha urubyiruko iri gukorwa mu cyiciro cyayo cya kabiri mu turere tune ari two Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru na Rutsiro aho ku ikubitiro muri buri kamwe higishwa urubyiruko 50.
Bigishwa mu gihe cy’iminsi 12 kandi bigakorwa mu buryo bw’akazi bashyira mu bikorwa ibyo biga.
Leta y’u Buyapani yashoyemo asaga ibihumbi 260 by’amadolari ya Amerika.
Umwaka ushize mu cyiciro cyayo cya mbere yakorewe mu turere twa Gakenke, Rulindo, Nyamasheke na Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO