Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi himakazwa isuku, hamuritswe imishinga ibiri ya Caritas Rwanda, harimo uwitwa ‘Gimbuka’ ugamije kurwanya imirire mibi, n’undi witwa ‘Gikuriro’ wo kurwanya umwanda himakazwa isuku.
Hagarajwe ko mu Karere ka Ruhango hakiri umubare munini w’abana bugarijwe n’imirire mibi n’umwanda ndetse n’indwara zibikomokaho.
Jean Ntakirutimana uyobora umushinga ‘Gimbuka’ wo kurwanya imirire mibi yagaragaje ko bamaze imyaka itatu bawushyira mu bikorwa, ariko basanze hari abana benshi bafite imirire mibi.
Yagize ati “Ni umushinga tumaze imyaka itatu dutangiye, ariko uzamara imyaka umunani. Mu bipimo byagaragajwe n’ubushakashatsi twakoze ku rwego rw’igihugu, usanga abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri 41% muri Ruhango bakiri mu kibazo cy’imirire mibi, icyo rero nicyo turi guhangana nacyo mu bikorwa twatangiye”.
Uyobora umushinga witwa ‘Gikundiro’, Evode Micomyiza, yavuze ko bamaze umwaka batangiye uwo mushinga wo kurwanya umwanda, ariko basanze abaturage bo mu Karere ka Ruhango bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira ubwiherero kuko hari n’abakituma ku gasozi.
Yagize ati “Ni umushinga tumaze umwaka umwe dutangiye ariko uzasozwa muri 2020, twageze hose mu karere dusanga mu ngo hakiri ikibazo kuko hari benshi batagira imisarani, abayifite ariko itujuje ibyangombwa, ugasanga bituma ku gasozi. Abenshi kandi twasanze umuco wo gukaraba utarabajyamo, gukaraba intoki bamaze kwituma cyangwa guhanagura umwana ntibarabyumva.”
Zimwe mu ngamba zagaragajwe mu gukumira ibyo bibazo byose, harimo kwigisha baturage bose no kubabumbira mu ‘matsinda y’ubuzima’ ndetse no kubaha ibikoresho by’ibanze, bagahabwa n’ibiryo byujuje intungamibiri kugira ngo babigaburire abana babo bari mu mirire mibi.
Umunyamabanga mukuru wa Cartas Rwanda, Jean Marie Vianney Twagirayezu, yavuze ko mu Rwanda hari ibyangombwa byose by’ibanze mu kurwanya umwanda n’imirire mibi ndetse n’indwara zibikomokaho, ariko ikibazo gisigaye ni imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu baturage.
Ati “Iyo urebye usanga dufite hafi ibikenwe byose kugira ngo turandure burundu iki kibazo cy’isuku nke ndetse n’icyo kugwingira kiri mu bana bato, niyo mpamvu muri Caritas twibanda cyane ku bijyanye no guhindura imyumvire binyuze mu butuma butangwa hifashishijwe uburyo bunyuranye, harimo no gutangiza amatsinda y’ubuzima mu karere kose kandi abaturage bose bakayajyamo.”
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima Alphonsine Mukamunana, yashimye ibikorwa bya Caritas Rwanda, by’umwihariko avuga ko gushyiraho amatsinda y’ubuzima ari umuyoboro mwiza wo kubaka ubuzima buzira umuze.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bari bafite abana barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi n’izikomoka ku mwanda, bagaragaje ko batangiye gukira bitewe n’ubufasha bahawe.
Mu gutangiza icyo cyumweru ababyeyi bafite abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi n’iziterwa n’umwana bahawe ibikoresho by’isuku n’ibiryo byujujue intungamubiri bigishwa no kubitegura.



















TANGA IGITEKEREZO