00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Imbangukiragutabara yagonze umunyeshuri w’imyaka 7 ahita apfa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 December 2021 saa 07:41
Yasuwe :

Imbangukiragutabara yavaga i Nyanza yerekeza mu Mujyi wa Kigali yagonze umwana w’umunyeshuri w’imyaka irindwi wo mu Karere ka ruhango ahita apfa.

Iyo mpanuka yabaya ahagana saa Sita ku uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 mu Mudugudu wa Gataka mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Dr Nkundibiza Samuel yavuze ko iyo mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi imuvanye mu Biataro bya Nyanza imujyanye mu Bitaro bya CHUK i Kigali, igeze mu Karere ka Ruhango igonga uwo mwana.

Ati “Impanuka yabaye yahise ihitana umwana wigaga mu mashuri abanza, yahise yitaba Imana.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mwana yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Imbangukiragutabara yamugonze arimo kwambuka umuhanda asanganira umubyeyi we.

Umushoferi wari uyitwaye yafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza.

Imbangukiragutabara y'ibitaro bya Nyanza yagonze umunyeshuri w’imyaka 7 ahita apfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages