00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Imbwa zongeye kubuza amahwemo abaturage

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 July 2015 saa 01:50
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo baravuga ko babangamiwe n’imbwa zibarira amatungo ziyasanze mu ngo zabo, ndetse rimwe na rimwe zikanabuza abana kujya ku ishuri.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace baganiriye na Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru bagaragaza ko babangamiwe cyane n’imbwa zibarira amatungo ziyasanze mu ngo zabo mu gihe muri bo nta n’uzoroye.

Uretse kuba izi mbwa zibarira amatungo, aba baturage banemeza ko zinabangamira abana bagiye ku ishuri ku buryo hari n’abo biviramo gusiba kubera gutinya ko zibarya.

Gusa benshi muri abo baturage bashyira mu majwi abashoferi batwara imodoka zitunda umucanga kuba ari bo bazihajugunya mu masaha y’ijoro bazikuye i Kigali.
Umukecuru umwe ati “Uragira agahene nk’ubu wagira ngo uragiye wagaruka ugasaga kapfuye imbwa zakariye.”

Mbere aho izo mbwa zituruka hari harateye urujijo ariko ubu ngo zizanwa n'abapakira umucanga n'ubwo ntawe urabifatirwamo

Naho undi musore ati “Njyewe ejo bundi zaje mu rugo saa ine z’amanywa zindira ingurube bampaga ibihumbi 15 zirayica burundu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier avuga ko iki kibazo kitaherukaga kumvikana muri ako Karere, gusa na we yemeranya n’abaturage ko intandaro y’izi mbwa ari amakamyo apakira umucanga n’ubwo nta gihamya bifitiwe kuko nta muntu bari bafata azipakiye.

Yagize ati “Mu byukuri twari tumaze iminsi nta kibazo kimbwa zizerera twumva, icyo numva twakora ni uko tugiye kugikurikirana kuko n’ahandi cyagiye kigaragara twagiye tugikurikirana kandi tukagihashya ngira ngo muracyibuka muri Kabagari no muri Kinihira”.

Akomeza agaragaza ko iki kibazo kije nyuma muri iyi myaka kuko nta mushinga wigeze wo guteza imbere ubworozi bw’imbwa wigeze ubaho muri aka gace.

Gusa yarangije avuga ko bagiye gukorana n’abaturage n’inzego bari basanzwe bakorana muri rusange kugira ngo bakemure iki kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages