Uyu muhango witabiriwe n’abaturage bo muri aka karere, imiryango yabuze ababo, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside IBUKA, Prof. Dusingizemungu; Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n’abandi; wabaye ku wa 27 Gicurasi 2018.
Urwibutso rwa Mbuye ruri mu Gace kazwi nka Nzaratsi, ruruhukiyemo imibiri yakuwe mu irimbi rusange aho yari yarashyinguwe mu 1995 nyuma ya Jenoside.
Ibyabaye ku Batutsi bahungiye ku musozi wa Nzaratsi, uherereye mu Kagari ka Mayunzwe, Umurenge wa Mbuye, byatumye uhabwa izina “Kaluvari”, agace kavugwa muri Bibiliya aho Yesu yabambiwe ku musaraba, babihuza n’umubare w’Abatutsi bahababarijwe n’abahiciwe.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abarokotse bakomoka i Mayunzwe, Habonimana Charles, yavuze ko kubona imibiri y’ababo ishyinguwe mu rwibutso biruhuye imitima ya benshi.
Yagize ati “Turanezerewe kubona abacu bari bashyinguye mu mashitingi none tukaba tubonye urwibutso rwiza bizatuma abana bavukiye aha, bazajya babona amateka kuko byari bigoye ko abonwa kuko yari ahishe.”
Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko nyuma y’imyaka 24 Jenoside ihagaritswe abayigizemo uruhare bakwiye kwisubiraho bagatanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati “Ntabwo tuzasaba Imana ngo ifashe abishe abantu bacu baduhe amakuru, umutimanama wakagombye kubayobora bakatubwira. Nibahinduke batange amakuru kuko kutayatanga ni uguhemuka, ni ugukomeza kubabaza abatarabona ababo bishwe. Nabo bizabafasha kugororoka bakiyunga nabo biciye ababo. Tuzahora twibuka abacu twababona tutababona kuko ni inshingano zacu zidahagarara.”
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yavuze ko kudatanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri bigomba gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.
Yagize ati “Guhishira ibimenyetso bya Jenoside, byaba no kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ni icyaha gihanwa n’amategeko, ntitwifuza ko byakorwa kubera gutinya guhanwa, bakwiye gutanga amakuru bityo ntibahore bahatirizwa n’amategeko, bikubaka ababuze ababo.”
Urwibutso rwa Mbuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bari bagize imiryango y’abari batuye i Mayunzwe basaga 900, n’indi mibiri y’abagiye bakurwa mu nkengero z’Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango biganjemo abavanwaga mu yahoze ari Komini Tambwe.



















TANGA IGITEKEREZO