Ibarura ryakozwe mu Karere ka Ruhango mu 2019 ryagaragaje ko hari imiryango 530 isembera kuko idafite aho kuba hahita hatangira ibikorwa byo kuyubakira.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko imiryango myinshi yamaze kubakirwa kandi isigaye nayo izubakirwa muri uyu mwaka.
Ati “Inzu zubatswe uyu mwaka zose hamwe ni 426, hasigaye 104 kandi nazo zatangiye kubakwa.”
Hagamijwe ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abadafite aho kuba, abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ruhango biyemeje ko bazubakira umuntu umwe utishoboye muri buri murenge.
Ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2020 batangiye icyo gikorwa biyemeje, bubakira inzu umuturage utishoboye wo mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango.
Perezida w’urwo rugaga mu Karere ka Ruhango, Ingabire Ruhumuriza Claudine, yavuze ko biyemeje gufasha igihugu mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Yagize ati “Twasabye ubuyobozi ko buduha umuntu umwe utishoboye muri buri murenge, kandi ibikorwa byo kububakira tuzabikora twifashije umuganda mu mirenge icyenda y’aka karere.”
Yasobanuye ko inzu bazubaka ari icyenda kandi imwe izaba ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni imwe.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhango babwiye IGIHE ko bishimira icyo gikorwa abo bagore biyemeje, bityo bazabashyigikira kugira ngo bakigereho.
Mukandamage Thérèse ati “Aba bagore bo mu muryango FPR Inkotanyi batangije igikorwa cyiza niyo mpamvu natwe nk’abaturage twaje kwifatanya nabo kugira ngo tubashyigikire. Kuba baretekereje kubakira abatishoboye bagaragaje ko bashaka kutugezaho imibereho myiza.”
Abubakiwe inzu n’abari kubakirwa basabwe kuzifata kandi bakitabira ibikorwa bibateza imbere kugira ngo imibereho yabo ibe myiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!