00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Imiryango 52 y’abarokotse Jenoside yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 April 2020 saa 09:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasuye imidugudu itatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bubagenera n’impano y’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru mu gihe u Rwanda n’Isi yose bari mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, yavuze ko bateguye icyo gikorwa bagamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Yagize ati “Ni gahunda yo gusura imiryango y’abarokotse Jenoside iri mu ngo tutabonye uko duhura muri iki gihe cyo kwibuka kugira ngo turebe uko bifashe ariko tukanabashyira n’igiseke cyo kubaremera. Ni ukubereka ko tubari hafi n’ubwo tutabashije guhura mu buryo bwagutse kubera icyorezo cya COVID-19.”

Hasuwe imidugudu igera kuri itatu ituwemo n’imiryango 52 mu Mirenge ya Kinihira na Ruhango.

Babahaye ibiribwa birimo umuceri, ifu ya kawunga, amavuta, ibishyimbo n’isukari; naho ibikoresho bahawe ni amasabune, amajerekani n’amabase.

Habarurema yakomeje avuga ko baganiriye nabo babasaba gukomera muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Umuburo ku bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, yavuze kuva ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira, hamaze kuboneka abaturage bane bakekwaho kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abo bose batawe muri yombi bari gukurikiranywa n’ubugenzacyaha hashakishwa ibimenyetso ku byaha bakekwaho.

Habarurema yavuze ko batatu muri bo bakurikiranyweho kubwira abarokotse Jenoside amagambo mabi abatoneka naho undi umwe akurikiranweho kwangiza imyaka n’urutoki by’uwarokotse Jenoside.

Yagize ati “Icyo nabwira abanya-Ruhango ni uko bagomba gufatanya, uyu ni umwanya wo gufatana mu mugongo, ni umwanya wo gushyigikira no kuba hafi abarokotse Jenoside.”

Yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi kandi ari icyaha gikomeye cyane gihanwa n’amategeko, bityo batazihanganira umuntu wese ushaka kuyigaragaza.

Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Abasuwe bahawe ibiribwa birimo umuceri n'ifu ya kawunga
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango bwasuye imiryango y'abarokotse Jenoside mu Mirenge ya Ruhango na Kinihira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages