Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gataka ,Akagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango.
Coaster yagonzwe n’iyi kamyo yari itwaye abagiye mu isengesho mu Ruhango, aho benshi bita kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye IGIHE ko iyo kamyo ikimara kugonga Coaster, yakomeje kugenda ikarenga umuhanda, maze ikagwa munsi yawo ari naho yahise igwira abantu batatu bari hafi y’umuhanda bagahita bapfa.
Yakomeje avuga ko muri iyo coaster hahise hakomerekamo abantu umunani barimo batandatu bakomeretse bikomeye.
Ati “Muri iyi Coaster hakomeretsemo bikomeye abantu batandatu, bane muri bo bajyanywe mu bitaro bya Kabgayi, abandi babiri bajyanywe mu bitaro by’intara bya Ruhango biri i Kinazi.”
Yavuze ko abandi babiri bakomeretse byoroheje bo bajyanywe ku Kigo Nderabuzima kiri mu mujyi wa Ruhango.
Hari amakuru yizewe avuga ko mu bitabye Imana bazize iyi mpanuka harimo umubyeyi wari ufite ubumuga bwo kutabona wari urandaswe n’umwana we, bakaba bapfanye, ndetse n’undi wari wicaye hafi y’umuhanda nawe afite ubumuga bw’ingingo z’umubiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!