Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni ahantu hamenyekanye cyane kubera abahasengeraga bavuga ko bahakiriye indwara zitandukanye, ubu hakaba habera amateraniro manini buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Hateranira Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga.
Ni mu Mujyi wa Ruhango mu kibaya kiberamo isengesho ryo gusabira abarwayi, abantu bakiyegereza Imana basenga, bagasaba imbabazi mu mitima yabo, bakicuza ibyaha, bagasengera n’abarwayi.
Ubusanzwe abajya kuhasengera bateranira mu kibaya gihari ari benshi hakaba ubwo barenga ibihumbi 80.
Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo ukuriye Ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, avuga ko izubakwa mu byiciro bigera kuri bitanu.
Ati “Umushinga wose uko uteganyijwe mu kubaka iyo ngoro uzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri. Ubu twari tugize hafi miliyoni 60 abakirisitu bitangiye, natwe rero tugiye gukusanya turebe n’uko twiyambaza n’amabanki.”
“Twifashishije ubuyobozi bw’akarere n’ubwa RDB twabishyize mu byiciro bitanu, tuvuga ngo miliyari ebyiri kugira ngo tuzayabone bizadufata byibuze imyaka 10, ariko buri myaka ibiri tuzajya dushyiraho igikorwa.”
Bamwe mu bakirisitu gatolika bakunze gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe bemeza ko bahabonera ibitangaza.
Mukamurangwa Espérance ati “Nari ndwaye nta muvuzi ntarageraho n’i Ndera nagezeyo ni uko nje ndasenga ndataha mu minsi mike nahise numva wa mutwe ugenda ukira. Nagezeho nkira umutwe burundu. Imana irakiza uje aremerewe, ufite ikibazo Yezu arakwakira ugataha utekanye.”
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango basanga kubaka Ingoro y’Amahoro kwa Yezu Nyirimpuhwe, bizatuma umubare w’abaza kuhasengera baturutse hirya no hino ku Isi wiyongera.
Ngaruye Vincent yagize ati “Ubwo rero nibamara kuhubaka hazaba mpuzamahanga noneho, ibintu bizarenga uko twajyaga tubibona kandi n’inyungu twajyaga tubona turumva zizikuba kenshi.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye Akarere ka Ruhango ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki cyumweru amurikirwa umushinga wo kubaka Ingoro y’Amahoro kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Yavuze ko uwo mushinga ari mwiza kuko uzateza imbere igihugu kandi urubyiruko ruzahabonera akazi.
Ati “Ibyo byose iyo biri kubakwa twebwe nka Leta tuba tubibonamo amahirwe ku rubyiruko rushaka akazi, ku bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi ndetse binazamura n’imisoro kuko iyo byubatswe ababikora bose bafite icyo bunguka.”
Biteganyijwe ko ingoro y’amahoro izubakwa kwa Yezu Nyirimpuhwe izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!