00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Mu murima w’umuturage habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 July 2020 saa 11:21
Yasuwe :

Mu murima w’umuturage wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango habonetse imibiri itandatu y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo mibiri yabonetse ku wa 16 Nyakanga 2020 mu murima w’umuturage uhereye mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama. Amakuru yatanzwe na nyir’umurima amaze gukeka ko hashobora kuba harajugunywe imibiri y’abatutsi bamaze kwicwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yabwiye IGIHE ko uwo muturage amaze kubaha amakuru bagiye gushakisha bahasanga imibiri itandatu.

Ati “Ni imibiri itandatu twahasanze; uwo muturage (nyir’umurima) ni we watanze amakuru avuga ko abahinzi be bahageze bakahabererekera bakeka ko hari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.”

Mukangenzi yongera ho ko imibiri yabonetse yose ari umunani kuko hari indi ibiri yabonetse nyuma yo kuva muri uwo murima.

Ati "Umubiri umwe wari uri ku Kagari ka Murama haracyashakishwa amakuru kuri wo, naho undi wakuwe ahitwa kuri antene."

Mukangenzi yavuze ko iyo mibiri yabonetse iri gutunganywa kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro. Yashimiye uwo muturage watanze amakuru ko mu murima we hashobora kuba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abaturage baba bazi ahandi hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bayatanga nayo ikahakurwa igashyingurwa mu cyubahiro.

Mu kwezi gushize kwa Kamena 2020 mu Bitaro bya Gitwe biherereye mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana mu cyobo habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru atangwa avuga ko muri icyo gice hiciwe abatutsi benshi muri Jenoside baturutse mu bice bya Gitagata, Nyanza, Gikongoro na Kibuye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages